Muhanga: Imibiri y’abana 10 bari barohamye muri Nyabarongo yabonetse
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imibiri y’abana 10 bari barohamye muri Nyabarongo mu mpanuka y’ubwato bwari bubajyanye mu murenge wa Ndaro yabonetse.
Polisi yatangaje ko imibiri ine yabonetse mu ijoro ryo ku wa Kabiri mu gihe indi itandatu yabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye The New Times ko “ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryakuye mu mazi imibiri y’abana bose 10 bari barohamye.
Ni abana bari barohamye muri Nyabarongo ku gice cy’Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga ku mugoroba wo ku wa 17 Nyakanga 2023, bitewe n’impanuka y’ubwato bw’igiti bwari butwaye abana 13 bafite imyaka iri hagati y’icyenda na 14, bavaga mu Mudugudu wa Cyarubambire mu Kagari ka Matyazo, bajyanye amategura mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero.
Ubu bwato bwageze mu ruzi butangira kujyamo amazi kugeza igihe buroshye aba bana bose mu mazi n’umusare wari uri kubambutsa, harokoka abana batatu n’umusare witwa Ndababonye Jean Pierre w’imyaka 41.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Ndababonye Jean Pierre yatawe muri yombi mu gihe undi witwa Innocent Banganyiki agishakishwa ngo aryozwe uruhare rwe muri iki kibazo.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yavuze ko aba bagabo bombi bakurikiranyweho ibyaha byo kwica umuntu bidaturutse ku bushake no gushora umwana mu bikorwa bitemewe n’amategeko.
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ni mu gihe gukora ibikorwa bibujijwe ukabishoramo umwana bihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.
Igihe.com
http://neurocaredirect.com/# FDA-approved gabapentin alternative
Neurontin online without prescription USA: FDA-approved gabapentin alternative – generic gabapentin pharmacy USA
safe online pharmacy for ED pills tadalafil without prescription how to order Cialis online legally
how to order Cialis online legally: how to order Cialis online legally – safe online pharmacy for ED pills
https://predniwellonline.shop/# PredniWell Online
low-cost ivermectin for Americans: Stromectol ivermectin tablets for humans USA – Mediverm Online
order gabapentin discreetly Neurontin online without prescription USA FDA-approved gabapentin alternative
https://predniwellonline.shop/# online pharmacy Prednisone fast delivery
prednisone 5443: PredniWell Online – Prednisone without prescription USA
http://medivermonline.com/# trusted Stromectol source online
Stromectol ivermectin tablets for humans USA
EverLastRx tadalafil 2.5 mg generic FDA-approved Tadalafil generic
http://everlastrx.com/# safe online pharmacy for ED pills
EverLastRx: EverLastRx – how to order Cialis online legally
http://medivermonline.com/# trusted Stromectol source online
low-cost ivermectin for Americans
online pharmacy Prednisone fast delivery how to get Prednisone legally online PredniWell Online