Perezida KAGAME yaburiye urubyiruko kwirinda Indagu,Amarozi, Ruswa, byica Siporo
Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yakomoje kuri bimwe bituma siporo idatera imbere birimo amarozi,ruswa, asaba urubyiruko kubyanga, bakagaragaza ubushobozi bwabo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, ubwo hizihizwaga imyaka 10 Youth Connect ibayeho.
Umukuru w’Igihugu yabanje gusaba urubyiruko guharanira ikintu cyatuma bihesha agaciro, badahora babereyeho abandi.
Akomoza kuri siporo, Umukuru w’Igihugu yanenze bimwe mu bikomeje kugaragara muri siporo y’uRwanda birimo amarozi ,ruswa n’ibindi avuga ko bidasobanutse.
Mu buryo buteruye, yakomoje ku biheruka kuba mu minsi ishize,aho uwari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît bitangajwe ko yasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.
Icyo gihe abakinnyi bari munsi y’imyaka 19 b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku magare bagiye i Glasgow muri Ecosse bitabiriye Shampiyona y’Isi, bahurira n’ibibazo mu nzira ku buryo byageze aho batabarizwa ari bonyine mu Bwongereza babuze n’ibyo kurya.
Perezida akomoza kuri iyo myitwarire, yanenze abakora ibyo bikorwa,aboneraho gusaba urubyiruko ku byanga.
Ati “Ariko vuba aha ngiye kumva,numva abantu bo muri siporo, kandi nta federasiyo n’imwe itarimo ibyo bibazo. Abayobora muri mutwe wa siporo. Ibibazo bya ruswa.Ntabwo dushobora gutera imbere amikoro adahagije tuba dukoresha ngo aho kugira ngo ajye muri siporo, abe ajye ku muntu umwe cyangwa babiri ngo bishoboke.”
Akomeza ati “Ndagira ngo nka mwe nk’urubyiruko mujye mugaragaza ko atari ko bikwiye kumera.Ntimukabiceceke.”
Umukuru w’igihugu yakomoje ku bakinnyi b’umupira w’amaguru bajya mu marozi.
Ati “Abandi, abakina umupira w’amaguru,aho gushyira amafaranga mu bikoresho, mu bindi bitunga umubiri w’umuntu, bakabitwara mu ndagu, bakabitwara mu marozi. Ntabwo dushobora kubyemera. Iyo bagiye mu mikino mu mitwe haba harimo indagu niyo mpamvu batahana ubusa buri gihe.”
Perezida Kagame yibukije urubyiruko kurwanya bene iyo myitwarire ibashora muri ruswa kuko ibangiriza ubuzima.
Ati “Ndashaka kubabwira mwe nk’urubyiruko uko murerwa, murezwe,haba mu rugo, mu mashuri, haba hanze mu nzego z’igihugu bifite uburemere ibyo abantu babishyiraho. “
Iyo urezwe wemera ko ruswa ntacyo igutwaye,ibintu byo kuriganya nta cyo bigutwaye, ugakura uciriritse cyane, kwemera ibintu biciriritse , bikajya muri kamere yawe, bikajaya mu mutwe wawe, biba ari ikibazo.”
“Mubanze muhanagure ibintu nk’ibyo mu mitwe yanyu, nibyo bizatugeza aho dukwiye kuba tugeze.”
Mu bihe bitandukanye umupira w’amaguru wavuzwemo ruswa mu kugura imikino ndetse n’indi myitwarire yo kujya mu marozi ngo amakipe abashe kubona insinzi, ibintu umukuru w’Igihugu yita ko biciriritse.
Youth Connect yatangijwe mu mwaka wa 2013, gahunda yo gushyigikira ba rwiyemezamirimo imaze kugera kurubyiruko rugera ku bihumbi ubu bakaba bakorana n’ ibindi bihugu bya Afurika hagendewe no ku masezerano y’ isoko rusange rya Afurika.
Mu myaka 10 hamaze gushorwa miliyari 2,5Frw zahawe urubyiruko mu kwivana mu bukene.
Umuseke.rw




BSW Finasteride: buy propecia – BSW Finasteride
buy prescription drugs from india https://bswfinasteride.xyz/# BswFinasteride
SocalAbortionPill: buy abortion pills – Socal Abortion Pill
buy abortion pills: Socal Abortion Pill – Socal Abortion Pill
reputable indian pharmacies https://pmaivermectin.com/# stromectol dosing
Ucla Metformin where to buy metformin uk Ucla Metformin
Socal Abortion Pill: Cytotec 200mcg price – Socal Abortion Pill
BSW Finasteride: BSW Finasteride – BswFinasteride
indian pharmacy paypal https://uclametformin.xyz/# Ucla Metformin
Socal Abortion Pill: SocalAbortionPill – buy abortion pills
indian pharmacies safe https://pmaivermectin.xyz/# ivermectin 90 mg
PMA Ivermectin PMA Ivermectin PMA Ivermectin
best online pharmacy india http://socalabortionpill.com/# SocalAbortionPill
india pharmacy mail order https://pmaivermectin.xyz/# ivermectin guinea pig
UclaMetformin: UclaMetformin – metformin 500 price
PmaIvermectin: PmaIvermectin – PMA Ivermectin