Umunyamakuru Manirakiza Theogene yatawe muri yombi ashinjwa ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV. RIB iravuga ko Manirakiza yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’amafaranga 500.000Frw ngo adatangaza inkuru.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangarije Kigali Today ko Manirakiza Théogène yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kicukiro tariki 10 Ukwakira 2023, ubwo yakiraga ayo mafaranga.
Ati “Iperereza rirakomeje, Théogène afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo gusaba cyangwa kwakira indonke yizeza umuntu ko haribyo amucyemurira inibutsa abantu ko gutanga indonke ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati “Ntabwo bikwiye ko hari umuntu ukwiriye kwihisha mu mutaka w’umwuga akora kugirango akore ibinyuranyije n’amategeko. Turashishikariza umuntu uwo ariwe wese kwirinda ibikorwa ibyo ari byose bimukururira mu byaha. RIB ikaba ishishikariza abantu bose kwirinda gutanga cyangwa kwakira ruswa, ikaba isaba gutanga amakuru ahantu hose ruswa igaragara”.
Itegeko rihana ibyerekeranye no gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, rivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
KT
I agree with your view entirely. I’ve seen a similar opinion shared on One88, and the article there adds great depth to this topic.
Absolutely, I agree completely. I recently read a post on https://sky88n.io/ that explores this topic in depth, and I think it adds a lot of value to the conversation.
You’re absolutely right, I completely agree with your perspective. I found similar discussions on https://five88com.biz/, which provided a lot of insight into this topic.
I’m in full agreement with this. I came across a similar discussion on https://leo88s.online/, and it gave me a clearer understanding of the topic you’re discussing here.
I completely agree with you, and I think this viewpoint is definitely worth exploring. There are several posts on Leo88 that cover this topic from multiple angles.
I fully agree with this. I recently read a post on https://taitip88.top/ that explored the same issue, and the perspectives shared there were really eye-opening.