Cyamunara

Umuryango w’aba Bongo wahiritswe ku butegetsi wari umazeho imyaka 55

Igisirikare cya Gabon cyatangaje ko cyahiritse ku butegetsi Ali Bongo wari umaze amasaha make bitangajwe ko yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 64.27%.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Komisiyo y’Amatora muri Gabon yatangaje ko Ali Bongo yatsindiye manda ya gatatu. Nyuma y’amasaha make ibi bitangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu hahise hajyaho itsinda ry’abasirikare bavuga ko bahiritse ubutegetsi bw’uyu mugabo.

Aba basirikare bavuze ko batesheje agaciro ibyavuye mu matora kuko yakozwe mu buryo butanyuze mu mucyo.

Uretse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bongo, aba basirikare batangaje ko bafunze imipaka yose ndetse basesa n’inzego z’ubutegetsi zari ziriho.

Bavuze ko ibyo bari gukora byose biri mu izina ry’Igirikare cya Gabon n’izindi nzego z’umutekano.

Kugeza ubu ntiharatangazwa umusirikare uyoboye iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Bongo, n’uko igihugu kiri bukomeze kuyoborwa.

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

  1. Hello fantastic blog! Does running a blog like this require a great deal
    of work? I’ve no understanding of computer programming but I had been hoping
    to start my own blog soon. Anyways, if you have any suggestions or tips for new blog
    owners please share. I understand this is off subject but I just wanted to ask.
    Kudos!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button