Andi Makuru

Prezida Kagame yasabye Dr Jimmy Gasore kwirinda abazamuzanaho ubugambo mu kazi yarahiriye.

Perezida Paul Kagame yasabye Dr Jimmy Gasore wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo kutemera kubangamirwa na bagenzi be bakorana ngo bitume atuzuza inshingano ze.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, ubwo yakiraga indahiro ya Dr Jimmy Gasore wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, asimbuye Dr Dr Nsabimana Ernest.

Perezida Kagame yavuze ko ashimira Dr Gasore ku bw’indahiro ye ndetse n’inshingano yemeye gufata.

Yagize ati “Ndashimira Jimmy Gasore umaze kutugezaho indahiro ariko icyo bivuze ni uko yiyemeje gukorera igihugu cye, gukorera Abanyarwanda […] agomba kuba yumva neza inshingano ziremereye nk’uko zikubiye muri iyi ndahiro. Nagira ngo musezeranye mbere na mbere ko uru rwego ajemo rw’imirimo ari ibisanzwe, nubwo imirimo iba myinshi kugeza kuri urwo rwego cyangwa n’izindi ziri hejuru yarwo.”

Perezida Kagame yibukije Gasore n’abandi bayobozi ko iyo umuntu ahawe inshingano zo kuyobora aba nk’uwirengagije inyungu ze agashyira imbere iz’abaturage n’igihugu.

Ati “Inama namugira n’abandi banyumva batariwe gusa, kandi ngira inama n’abasanzwe mu Nama y’Abaminisitiri Cyangwa n’ahandi mu nshingano bafitiye Abanyarwanda n’igihu icya mbere sinzi impamvu byagombye gusubirwamo kenshi, buri munsi, buri gihe, muri izo nzego zo gukorera Abanyarwanda no gukorera igihugu, inyungu z’umuntu ku giti cye arabanza akazishyira ku ruhande nubwo atazibagirwa burundu kuko buri muntu afite uburenganzira bwo gushaka kuzamura intera y’imibereho ye, ariko iyo byageze kuri izo nshingano ubanza gukorera no kuzamura inshingano z’abandi Banyarwanda n’igihugu ubwo noneho n’iby’umuntu bikagendera muri ibyo cyangwa, bigakurikira mu bundi buryo.”

Yakomeje asaba Gasore guha umwanya akazi, akirinda abashobora kumuca intege cyangwa kumubwira ibindi bitubaka.

Ati “Ntuzajye gutinzwa n’abakubwira ubugambo wowe ukore ibintu uko ubyumva cyangwa ukwiriye kuba ubyumva, umenya ari ikibazo dufite muri rusange, Abanyarwanda umenya dukunda kuvuga kurusha gukora, abantu bazareke kukurangaza ngo bagushyire mu mvugo […] Nagira ngo nkugire inama uri mushya muri aka kazi ntuzajyemo ngo hagire abantu bavangavanga cyangwa ya mvugo mbi ica abantu intege, wowe urebe akazi ibindi ubyihorere, ndetse bigere aho abakora nabi badahabwa intebe yo kwicaraho, oya abakora nabi nta ntege baba banafite ntihakagire n’uwo baterabwoba ngo bamubuze gukora.”

“Wowe kora akazi kawe, jya mu bikorwa ba bandi bamenyereye kwicara mu biro bakaba abantu baremereye bakuru, ibyo wowe ntuzabijyemo.”

Perezida Kagame yakomeje abwira Gasore ko igihe abonye hari uwo ayobora udakora neza, afite inshingano zo gutuma afatirwa imyanzuro imukwiriye.

Ati “Abo uyobora ni wowe ubayobora, ntabwo wayobora abantu ngo bagutere ubwoba kandi ari wowe ubayobora, ahubwo ufite n’uburenganzira igihe babaye batyo kuba ari wowe biheraho abo bantu bagashakirwa indi mirimo.”

Yagaragaje ko abagizwe ba Minisitiri bakunze kurangwa n’ingeso yo gukunda ikuzo ku buryo hari n’abicara bakarambya “bakaba abatuma, ntibakurikirane ngo barebe ibyo batumye aho bigeze […] umuntu aratuma, uwo yatumye nawe agatuma, uwatumwe nawe agatuma, iyo hatabayeho gusubira inyuma ngo urebe niba uwo watumye yaratumitse aho haba ikibazo.”

Itangazo rishyira Gasore mu nshingano, ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Nzeri 2023 rikaba ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida wa Repubulika.

Dr. Jimmy Gasore avuka mu Gishoma mu Karere ka Rusizi. Yabaye umushakashatsi mu mushinga ugamije kwita ku mihindagurikire y’ikirere ‘Rwanda Observatory Project’ n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu 2013 yatangije urwego rukurikirana iby’imihindagurikire y’ibihe. Hagati ya 2017 na 2018, yayoboye umushinga w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), wari ugamije kugenzura imiterere y’ibyanduza umwuka mu Rwanda.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’Ubugenge yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2008 n’Impamyabushobozi y’Ikirenga muri Siyansi mu by’Uruvange rw’Imyuka ku Isi (Atmospheric Sciences) yakuye muri ‘Massachusetts Institute of Technology’ mu 2018.

Dr Nsabimana asimbuye yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo muri Mutarama 2022 akaba yarahawe izi nshingano nyuma y’igihe yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA. Mu Ukuboza 2020, ni bwo Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA avuye mu Mujyi wa Kigali aho yari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo.

Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 82

  1. The hybrid approach seems to offer the best of both worlds in terms of precision and speed.

    The accuracy that Mantle’s 3D technology provides in rapid tooling is truly revolutionary.

    Cutting down on setup times and material waste while maintaining quality are key factors in manufacturing
    efficiency, and it looks like Mantle 3D addresses both effectively.

  2. Very good blog! Do you have any helpful hints for aspiring writers?
    I’m hoping to start my own blog soon but I’m a little lost on everything.
    Would you recommend starting with a free platform like WordPress or go for a paid option?
    There are so many options out there that I’m completely
    overwhelmed .. Any ideas? Kudos!

  3. |Tato stránka má rozhodně všechny informace, které jsem o tomto tématu chtěl a nevěděl jsem, koho se zeptat.|Dobrý den! Tohle je můj 1. komentář tady, takže jsem chtěl jen dát rychlý

  4. |Tato stránka má rozhodně všechny informace, které jsem o tomto tématu chtěl a nevěděl jsem, koho se zeptat.|Dobrý den! Tohle je můj 1. komentář tady, takže jsem chtěl jen dát rychlý

  5. Today, I went to the beach front with my kids. I found a sea shell and gave it to my 4 year old daughter and said “You can hear the ocean if you put this to your ear.” She put the shell to her ear and screamed. There was a hermit crab inside and it pinched her ear. She never wants to go back! LoL I know this is completely off topic but I had to tell someone!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button