Andi Makuru

Kazungu Denis waburanye yemera ibyaha aregwa yafunzwe iminsi y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Iki cyemezo cy’Urukiko cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri mu 2023. Gitangajwe nyuma y’uko ku wa Kane, tariki ya 21 Nzeri 2023, Kazungu yagejejwe imbere y’urukiko ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Kazungu akekwaho ibyaha 10 birimo kwica umuntu biturutse ku bushake kandi nawe akaba abyiyemerera.

Indi mpamvu rwashingiyeho ngo ni uko ubwo Kazungu yaburanaga ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo atigeze agaragaza ukwicuza kuri ibi byaha by’ubwicanyi yiyemerera.

Ibyaha icumi Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Ubwo umwanzuro w’urubanza wasomwaga, Kazungu ushinjwa yari yitabiriye. Mu cyumba cy’urukiko kandi hari haje abantu benshi baje gukurikirana.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 6

  1. п»їSelam, Г¶deme yapan casino siteleri bulmak istiyorsanД±z, bu siteye mutlaka gГ¶z atД±n. LisanslД± firmalarД± ve bonuslarД± sizin iГ§in inceledik. GГјvenli oyun iГ§in doДџru adres: п»їtГјrkГ§e casino siteleri bol Еџanslar.

  2. CanlД± casino oynamak isteyenler iГ§in kД±lavuz niteliДџinde bir site: п»їcassiteleri.us.org Hangi site gГјvenilir diye dГјЕџГјnmeyin. OnaylД± casino siteleri listesi ile sorunsuz oynayД±n. Detaylar linkte.

  3. Situs Bonaslot adalah bandar judi slot online nomor 1 di Indonesia. Banyak member sudah merasakan Maxwin sensasional disini. Transaksi super cepat kilat. Situs resmi п»їhttps://bonaslotind.us.com/# slot gacor hari ini jangan sampai ketinggalan.

  4. Bocoran slot gacor malam ini: mainkan Gate of Olympus atau Mahjong Ways di Bonaslot. Situs ini gampang menang dan resmi. Promo menarik menanti anda. Kunjungi: п»їklik disini dan menangkan.

  5. Aktual Pin Up giriЕџ ГјnvanД±nД± axtarД±rsД±nД±zsa, bura baxa bilЙ™rsiniz. Д°ЕџlЙ™k link vasitЙ™silЙ™ hesabД±nД±za girin vЙ™ oynamaДџa baЕџlayД±n. Pulsuz fД±rlanmalar sizi gГ¶zlЙ™yir. KeГ§id: п»їbura daxil olun hamД±ya bol Еџans.

  6. Aktual Pin Up giriЕџ ГјnvanД±nД± axtaranlar, doДџru yerdesiniz. Д°ЕџlЙ™k link vasitЙ™silЙ™ qeydiyyat olun vЙ™ qazanmaДџa baЕџlayД±n. XoЕџ gЙ™ldin bonusu sizi gГ¶zlЙ™yir. KeГ§id: п»їPinup uДџurlar.

Leave a Reply to ErnestBlora Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button