Andi Makuru

Biogaz, umushinga wananiranye usabirwa guhagarara

Komisiyo y’umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC yagiriye inama Minisiteri y’Ibikorwa remezo kureka gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga wa Biogaz, kuko utigeze utanga umusaruro.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya 2021-2022 y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, igaragaza ko muri Biogaz 10913 zubatse mu Rwanda hose, izigera mu 8354 zidakora.

Ubwo hubakwaga izi Biogaz leta yatanze nkunganire ihwanye n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’ u Rwanda kuri buri Biogaz yubatswe, bivuze ko kuzubaka byatwaye 3,273,900,000 Frw hatabariwemo uruhare rw’umuturage.

Bashingiye kandi kuri raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ingufu, REG nayo igaragaza ko inyinshi muri izi biogaz zidakora.

Ibi byose bikaba byaratewe n’ikibazo cy’abatekenisiye badahagije, guha biogaz abantu batujuje ibisabwa, nk’abahawe biogaz bafite Inka imwe nyamara bisaba kuba ufite eshatu, no kutamenya kuzikoresha.

Gahima Premier wo mu Kagari ka Nyakiga, Umudugudu wa Kavumu , mu Murenge wa Karama  mu Karere ka Nyagatare, mu buhamya yigeze guha  UMUSEKE yavuze ko yatangiye gukoresha Biogas mu mwaka wa 2017.

Yavuze ko  kugira ngo ayihabwe, Akarere ka Nyagatare kashyizemo inkunga y’ ibihumbi 300frw ariko Paruwasi gaturika ya Karama  nayo imutera inkunga y’ ibihumbi 100frw.

Gusa  nyuma y’amezi icyenda atangiye kuyikoresha, yatangiye kugira ibibazo ndetse iza no gupfa burundu kandi yari yaratangiye kumuhindurira ubuzima.

Iki kibazo kandi agihuriyeho na Semabunda Gerard nawe wo muri uyu Mudugudu.

– –

Yavuze ko  yayihawe ikajya imufasha guteka  amafunguro mu buryo bwihuse kandi afite isuku ariko  ko yaje gupfa nyuma yo gupfusha amatungo maze akabura amase akoresha.

Ati “Inka twari dufite yarapfuye,tubura inka, tuzibuze Biogas irahagarara, ntitwongera kuyikoresha kubera kubura amase.Nagize igihombo gikomeye. Ubu n’inkwi kuzibona ntiziboneka kandi mbere twafashwaga na Biogas “

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Abimana Fidele yabwiye PAC ko uyu mushinga utageze ku ntego zawo, avuga ko bagiye gukora indi nyigo kugira ngo biogaz zangiritse zisanwe.

Gusa abadepite bavuze ko ntacyo bimaze ahubwo baba bagiye gusesagura andi mafaranga, kuko ubusanzwe biogaz imara imyaka 10 kandi izo  bashaka gusana zimaze imyaka  umunani (8), kuzisana ngo zikore imyaka ibiri  ntacyo byaba bimaze.

Muri raporo kandi hagaragajwe ikibazo cy’amafaranga yagombaga gukoreshwa mu kwita kuri izo biogaz amaze imyaka irenga irindwi (7) kuri konte z’inzego z’ibanze atarigeze akoresha ngo hasanwe izo biogaz.

RBA

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 25

  1. You’re so awesome! I do not suppose I have read through something like this before. So great to find someone with genuine thoughts on this topic. Seriously.. many thanks for starting this up. This web site is something that’s needed on the internet, someone with a little originality!

  2. Have you ever considered writing an e-book or guest authoring on other blogs? I have a blog centered on the same subjects you discuss and would love to have you share some stories/information. I know my viewers would appreciate your work. If you are even remotely interested, feel free to shoot me an e-mail.

  3. Interesting blog! Is your theme custom made or did you download it from somewhere? A theme like yours with a few simple adjustements would really make my blog stand out. Please let me know where you got your theme. Kudos

  4. Hello there! I know this is somewhat off topic but I was wondering if you knew where I could locate a captcha plugin for my comment form? I’m using the same blog platform as yours and I’m having difficulty finding one? Thanks a lot!

  5. I think that is among the most important info for me. And i’m satisfied reading your article. However want to statement on few common things, The web site style is perfect, the articles is truly excellent : D. Excellent activity, cheers

Leave a Reply to pharmacies online Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button