Mu kwezi kumwe imvura y’Umuhindo yahitanye 20

Kuva imvura y’umuhindo yatangira kugwa imibare itangwa na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko imaze gutwara ubuzima bw’abantu bagera kuri 20 mu gihe abagera kuri 58 bakomeretse.Imvura y’umuhindo yatwaye ubuzima bw’abaturage abandi ibasiga iheruheru aho batabaza basaba ubufasha bwa Leta.
Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko iyi mibare ari iyo kuva ku wa 1 kugera ku wa 28 Nzeli 2023.
Muri aba bantu bamaze guhitanwa n’ibiza by’imvura y’umuhindo, 1/2 cyabo bishwe n’inkuba zikomeretsa abandi 43.
Imibare yo muri uyu muhindo kandi igaragaza ko ibiza byasenye inzu 499, hegitari 58 z’imyaka zirangirika ,inka 2 zishwe n’ibi biza ndetse n’andi matungo 123. Yangije ibyumba by’amashuri 37.
Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri Habinshuti Philippe yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi.
Ati” Nta muturage ukwiriye kuba ari ahantu nawe abibona neza y’uko azahura n’ikibazo ngo ahagume mu gihe twabonye ko dufite imvura idasanzwe.”
Yasabye ubufasha bwa buri wese mu kurwanya isuri, kuzirika ibisenge by’inzu, kuzisana no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hatangwe ubutabazi.
Inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuga vuba na bwangu.




Actually, I needed Stromectol medication and came across a great pharmacy. You can get human grade meds no script needed. If you need to treat lice quickly, visit this link: purchase stromectol. Hope it helps
Lately, I needed Stromectol tablets and stumbled upon a great pharmacy. It offers 3mg, 6mg & 12mg tablets delivered fast. For treating infections quickly, check this out: http://ivermectinexpress.com/#. Hope it helps
To be honest, I needed antibiotics urgently and discovered a great pharmacy. They sell effective treatment cheaply. For fast relief, this is the best place: amoxicillinexpress.com. Hope it helps.
Just now, I wanted to buy scabies treatment for humans and discovered Ivermectin Express. They provide genuine Ivermectin delivered fast. If you need to treat lice effectively, check this out: http://ivermectinexpress.com/#. Hope it helps