Andi Makuru

Mu kwezi kumwe imvura y’Umuhindo yahitanye 20

Kuva imvura y’umuhindo yatangira kugwa imibare itangwa na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko  imaze gutwara ubuzima bw’abantu bagera kuri 20 mu gihe abagera kuri 58 bakomeretse.Imvura y’umuhindo yatwaye ubuzima bw’abaturage abandi ibasiga iheruheru aho batabaza basaba ubufasha bwa Leta.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko iyi mibare ari iyo kuva ku wa 1 kugera ku wa 28 Nzeli 2023.

Muri aba bantu bamaze guhitanwa n’ibiza by’imvura y’umuhindo, 1/2 cyabo bishwe n’inkuba zikomeretsa abandi 43.

Imibare yo muri uyu muhindo kandi igaragaza ko ibiza byasenye inzu 499, hegitari 58 z’imyaka zirangirika ,inka 2 zishwe n’ibi biza ndetse n’andi matungo 123. Yangije ibyumba by’amashuri 37.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri Habinshuti Philippe yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi.

Ati” Nta muturage ukwiriye kuba ari ahantu nawe abibona neza y’uko azahura n’ikibazo ngo ahagume mu gihe twabonye ko dufite imvura idasanzwe.”

Yasabye ubufasha bwa buri wese mu kurwanya isuri, kuzirika ibisenge by’inzu, kuzisana no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hatangwe ubutabazi.

Inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuga vuba na bwangu.

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 15

  1. I blog often and I really appreciate your information. This article has truly peaked my interest. I am going to bookmark your site and keep checking for new information about once per week. I opted in for your RSS feed as well.

  2. Hello there! This post couldn’t be written any better! Going through this post reminds me of my previous roommate! He always kept talking about this. I am going to forward this article to him. Fairly certain he’ll have a good read. I appreciate you for sharing!

Leave a Reply to Craigsounk Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button