Andi Makuru

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibyatangajwe na Fane Saunders bitandukanye na gahunda y’u Rwanda ku masezerano na UK

Guverinoma y’u Rwanda yitandukanyije na Terence Fane-Saunders ufite ikigo cyitwa Chelgate cyigeze gukorana nayo mu bijyanye n’itangazamakuru n’inozabubanyi, nyuma y’uko yumvikanye avuga ibihabanye n’ibyo rwemera muri gahunda zitandukanye cyane cyane ijyanye n’iyo kwakira abimukira binyuze mu masezerano rwagiranye n’u Bwongereza.

Terence Fane-Saunders yumvikanye mu mvugo ihabanye n’ibyo u Rwanda rwemera mu kiganiro yagiranye n’abakozi b’umuryango ‘Led By Donkeys’ ndetse bakaza kumufata amashusho mu buryo we atamenye.

Aba bakozi baba babeshye Terence Fane-Saunders ko ari abashoramari bashaka gushora imari mu Rwanda, bityo ko nk’umuntu wakoranye narwo yabafasha kumenya amakuru menshi kuri rwo.

Led By Donkeys ni umuryango usanzwe umenyerewe mu bikorwa bya politike. Mu bihe bitandukanye wagiye wumvikana unenga ibyemezo bitandukanye bya Leta y’u Bwongereza, iyobowe n’ishyaka ry’aba-conservateurs.

Muri gahunda z’u Bwongereza uyu muryango uri kurwanya cyane muri iyi minsi harimo n’ijyanye no kohereza ab’imukira mu Rwanda binyuze mu masezerano Guverinoma zombi zagiranye.

Abakozi ba Led By Donkeys bageze kuri Terence Fane-Saunders nyuma yo kumwandikira email, bigize umushoramari wo muri Malaysia ushaka kumenya amakuru menshi ku Rwanda.

Mu gusubiza iyi email, Terence Fane-Saunders, yavuze ko koko iki kigo cye cya Chelgate gifite amakuru menshi k’u Rwanda kuko cyakoranye narwo mu bihe bitandukanye. Ndetse ahita abemerera ko bagomba kugirana inama kuri ‘Zoom Meeting’ ndetse byarangiye ibaye.

Muri iyi nama, Terence Fane-Saunders yumvikana avuga ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye n’umutekano ndetse no kurwanya ruswa ariko akavuga ko hari ibindi bibazo rugifite birimo abantu baburirwa irengero n’abashimutwa.

Terence Fane-Saunders yumvikana avuga ko “Rusesabagina yashimuswe nubwo u Rwanda rwo rubihakana”.

Ibi Terence Fane-Saunders abivuga mu gihe u Rwanda rwagaragaje ibyaha by’iterabwoba Rusesabagina yari akurikiranyweho ndetse akaza kubihamywa n’urukiko nubwo nyuma yaje kurekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.

U Rwanda rwitandukanyije na we

Nyuma y’uko iki kiganiro gisohotse, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze inyandiko igaragaza ko hari byinshi bikivugwamo bitari byo birimo n’imikoranire y’u Rwanda na Chelgate ya Terence Fane-Saunders.

Iri tangazo rigira riti “Hari ibintu byinshi bitari byo mu nkuru ya ‘Led By Donkeys’. Urugero, Chelgate- ikigo cya Terence Fane-Saunders kivugwa muri iyi nkuru ntabwo gihagarariye Guverinoma y’u Rwanda kandi nta nubwo cyari kiyihagarariye ubwo iyi nama yabaga. Twashyize iherezo ku masezerano twari dufitanye n’iki kigo cya Fane-Saunders mu gihe kirenga umwaka gishize.”

Rikomeza rivuga ko ku bw’ibyo “ibyo yatangaje (Fane-Saunders bitagomba guhabwa agaciro kuko nta shingiro bifite.”

Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda ikomeza isobanura aho ihagaze muri iyi gahunda yo guhana abimukira yagarutsweho cyane muri iyi nkuru.

Iti “Nta mpuhwe zaba zirimo mu gukomeza kureka iki kibazo kigakomeza kubaho, niyo mpamvu u Rwanda rutewe ishema no gukorana na Guverinoma y’u Bwongereza mu gushaka igisubizo.”

“Kubera amateka ya vuba y’u Rwanda, mu buryo bukomeye igihugu cyacu gifite aho gihuriye n’ibibazo by’abashaka umutekano n’amahirwe ku butaka bushya. Ibi byagize uruhare mu kugena uburyo bukoreshwa n’u Rwanda muri iki kibazo cy’abimukira , kandi iyi ni nayo mpamvu u Rwanda ari ahantu hakwiriye mu gufasha abashaka ubuhungiro n’amahirwe.”

Guverinoma ikomeza ivuga ko “U Rwanda rushikamye ku ihame ry’uko umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa undi uva aho ariho hose, bafatwa mu buryo bungana.”

“Iri niryo rikomeje kuba izingiro ry’urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kwiyubaka. Ivangura iryo ari ryo ryose ntabwo hano ryihanganirwa. Ibi biri mu Itegeko Nshinga ryacu kandi bikomeza gushimangirwa n’ubushake bwacu bwo kubahiriza amategeko.”

U Rwanda rugaragaza ko mu bikorwa by’ubufatanye byose rukorana n’u Bwongereza “uruhagarariye mu Bwongereza agira uruhare rukomeye mu gukomeza kubungabunga umubano ukomeye rufitanye n’u Bwongereza, mu gihe rukomeje ubufatanye nabwo muri gahunda zitanga umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’abimukira.”

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 27

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button