Andi Makuru

Ibiciro bya Essence na Mazout bikomeje gutumbagira

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, aho litiro imwe ya lisansi yageze ku 1822 Frw naho iya mazutu igera ku 1662 Frw.

Ibi biciro byaherukaga kuzamuka muri Kanama uyu mwaka aho kuva icyo gihe litiro ya lisansi yaguraga 1639 Frw naho iya mazutu ikagura 1492 Frw.

Ni ukuvuga ko lisansi yiyongereyeho 183 Frw kuri litiro mu gihe mazutu yazamutseho 170 Frw.

RURA yatangaje ko izi mpinduka zishingiye ku ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023, kuri za sitasiyo, ahacururizwa ibikomoka kuri peteroli mu gihugu.

RURA ni rwo rwego rufite mu nshingano kureba uburyo ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorwa mu Rwanda ikanagena igiciro cyabyo. Nibura buri mezi abiri rugomba gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli kuko ku isoko mpuzamahanga biba bihinduka umunsi ku wundi.

Ibiciro by’ingendo ntibigomba kuzamuka

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yavuze ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryagira inkomyi ku gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyangwa ibiciro by’ingendo bikaba byakwiyongera.

Muri izo ngamba hari ugukoresha bisi ziri hirya no hino zidakoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange n’izindi zihari zitari mu masosiyete atwara abagenzi.

Ati “Abo bantu bafite bene izo bisi baraganira n’ababishinzwe babasabe ko zajya kunganira izisanzwe zitwara abagenzi kandi koko imibare igaragaza ko hari izihari mu byiciro bitandukanye.”

“Murabizi ko hari abantu bagira bisi zo gukodesha gusa ariko zidatwara abantu mu buryo bwa rusange. Izo zose zirashakishwa, amakuru arahari, baganire uko byakorwa mu kuza kunganira abatwara abantu.”

Yavuze ko hafashwe n’undi mwanzuro wo gutanga nkunganire isanzwe ihabwa ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira ngo bibone ubushobozi bwo gukomeza gukora.

Ati “Muri iyi minsi hari amafaranga bagomba kubaha ku buryo hari ukutazamura ibiciro kuko babonye ubushobozi. Baganiriye n’ababishinzwe bagaragaza ko hari imodoka zabo ziri mu magaraji, bityo ko ayo mafaranga abonetse bazikoresha zikagarurwa mu muhanda.”

“Ntabwo twavuga ko niziza zizarangiza icyo kibazo ariko muri ibi bihe tubona ikibazo cyo gutwara abantu kigoye [mu gihe dutegereje izindi bisi zizaza mu Ukuboza] ntibazamure ibiciro.”

Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 34

  1. Приглашаем вас посетить наш сайт-блог tellmi ru, где собраны интересные материалы на самые разные тематики! Здесь вы найдете полезные статьи, свежие новости и увлекательные обзоры — каждый сможет выбрать что-то по душе. Заходите, читайте и делитесь впечатлениями!

  2. With over 6,000 games, backed by some of the leading iGaming developers like Pragmatic Play, Relax Gaming, BetSoft, and more. So, it’s impressive to see the amount of love this one simple game is getting from the community. Let’s take a closer look at some of the main features of the Chicken Game at Roobet: Today, the capability to play while on the move is crucial. The Chicken Road Slot and various other formats of Chicken Road Casino games are completely optimized for mobile devices. Experience smooth gameplay whether you’re traveling, taking a break, or just unwinding at home. The mobile version maintains all the thrill and user-friendly controls of the desktop edition, guaranteeing that Chicken Road is always accessible to you. Welcome to the ultimate guide on Chicken Cross Slot, an exciting and innovative game developed by Mystake. This article dives into the mechanics, features, and strategies of the Chicken Cross Slot, providing detailed insights into its gameplay and developer’s vision. Whether you’re a novice or a seasoned player, this comprehensive guide is designed to enhance your gaming experience by offering valuable tips and a thorough understanding of this unique slot game.
    https://solevol.co.in/2025/07/09/jetx-review-can-players-from-brazil-experience-this-thrilling-casino-game/
    Space XY delivers an engaging, high-stakes gambling experience that challenges players to balance risk and reward. With its high RTP, real-time multiplayer elements, and customizable betting strategies, the game provides an exciting alternative to traditional slots. Whether aiming for frequent small wins or chasing high multipliers, Space XY offers a dynamic and thrilling gaming experience. Space XY belongs to the Instant Games genre and also to the Crash category. These games are characterized by their simplicity and by the fact that the user’s decisions affect whether they win or lose. Here are the basic fundamentals of the game that you need to know: Space XY is a real crash game. It’s from BGaming, a reputable provider, and is available to play online. It’s completely genuine and it works in the same way as other crash games.

Leave a Reply to RobertPew Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button