Andi Makuru

Ibiciro bya Essence na Mazout bikomeje gutumbagira

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, aho litiro imwe ya lisansi yageze ku 1822 Frw naho iya mazutu igera ku 1662 Frw.

Ibi biciro byaherukaga kuzamuka muri Kanama uyu mwaka aho kuva icyo gihe litiro ya lisansi yaguraga 1639 Frw naho iya mazutu ikagura 1492 Frw.

Ni ukuvuga ko lisansi yiyongereyeho 183 Frw kuri litiro mu gihe mazutu yazamutseho 170 Frw.

RURA yatangaje ko izi mpinduka zishingiye ku ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023, kuri za sitasiyo, ahacururizwa ibikomoka kuri peteroli mu gihugu.

RURA ni rwo rwego rufite mu nshingano kureba uburyo ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorwa mu Rwanda ikanagena igiciro cyabyo. Nibura buri mezi abiri rugomba gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli kuko ku isoko mpuzamahanga biba bihinduka umunsi ku wundi.

Ibiciro by’ingendo ntibigomba kuzamuka

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yavuze ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryagira inkomyi ku gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyangwa ibiciro by’ingendo bikaba byakwiyongera.

Muri izo ngamba hari ugukoresha bisi ziri hirya no hino zidakoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange n’izindi zihari zitari mu masosiyete atwara abagenzi.

Ati “Abo bantu bafite bene izo bisi baraganira n’ababishinzwe babasabe ko zajya kunganira izisanzwe zitwara abagenzi kandi koko imibare igaragaza ko hari izihari mu byiciro bitandukanye.”

“Murabizi ko hari abantu bagira bisi zo gukodesha gusa ariko zidatwara abantu mu buryo bwa rusange. Izo zose zirashakishwa, amakuru arahari, baganire uko byakorwa mu kuza kunganira abatwara abantu.”

Yavuze ko hafashwe n’undi mwanzuro wo gutanga nkunganire isanzwe ihabwa ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira ngo bibone ubushobozi bwo gukomeza gukora.

Ati “Muri iyi minsi hari amafaranga bagomba kubaha ku buryo hari ukutazamura ibiciro kuko babonye ubushobozi. Baganiriye n’ababishinzwe bagaragaza ko hari imodoka zabo ziri mu magaraji, bityo ko ayo mafaranga abonetse bazikoresha zikagarurwa mu muhanda.”

“Ntabwo twavuga ko niziza zizarangiza icyo kibazo ariko muri ibi bihe tubona ikibazo cyo gutwara abantu kigoye [mu gihe dutegereje izindi bisi zizaza mu Ukuboza] ntibazamure ibiciro.”

Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 3

  1. Greetings, I recently came across an awesome website to save on Rx. If you are tired of high prices and need generic drugs, this site is a game changer. No prescription needed and secure. Check it out: Pharm Mex. I hope you find what you need.

  2. Hello everyone, Lately came across a great website to buy medication. If you want to save money and want meds from Mexico, Pharm Mex is highly recommended. Great prices plus secure. Check it out: https://pharm.mex.com/#. All the best.

  3. To be honest, I recently found the best source from India for cheap meds. For those looking for medicines from India at factory prices, this site is very reliable. They offer wholesale rates worldwide. More info here: https://indiapharm.in.net/#. Good luck.

Leave a Reply to DavidMup Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button