Andi Makuru

Madamu Jeannette Kagame mu Burundi

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama ihuza Abayobozi b’Abagore (Forum de Haut Niveau des Femmes Leaders) ibera i Bujumbura mu Burundi kuva ku wa Mbere, tariki ya 9 Ukwakira 2023.

Iyi nama itegurwa n’Ibiro by’Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye ari na we watumiye Madamu Jeannette Kagame.

Madamu Jeannette Kagame yageze mu Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukwakira 2023.

Ubwo iyi nama yatangizwaga, Madamu Jeannette Kagame yayitanzemo imbwirwaruhame, agaruka ku kamaro ko kuringaniza urubyaro.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira 2023, ni bwo abayobozi bitabiriye iyi nama batangiye kugera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Babanjirijwe na Mariam Mwinyi n’itsinda ryamuherekeje.

Kuri uwo munsi ni bwo itsinda ry’abagize Ishyirahamwe rihuriyemo Abagore mu Bushinwa ryahageze.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru ni bwo Rachel Ruto, umugore wa Perezida wa Kenya, William Ruto, na we yageze mu Bujumbura.

Iyi nama y’iminsi itatu bitabiriye igiye kuba ku nshuro ya kane; iziga ku nsanganyamatsiko igaruka ku ruhare ibikorwa byo kuringaniza urubyaro bigira ku mirire myiza n’izamuka ry’ubukungu rishingiye ku ihindagurika ry’imiterere y’abaturage cyane cyane mu gihe abari mu cyiciro cyo gukora (kuva ku myaka 15-64) ari benshi kuruta abadakora (kuva ku myaka 14 gusubiza hasi no kuva kuri 65 gusubiza hejuru).

Inama ya gatatu yabaye umwaka ushize, mu Burundi, kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Ukwakira 2022.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button