Andi Makuru

Mutesi Jolly yagereranyije abo ashinja gutera ubwoba abakobwa n’inyamaswa zimoka ariko zitaryana

Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, yasabye abakobwa n’abagore kudatinya amagambo n’ibikangisho by’abababwira nabi babahora ko baharaniye uburenganzira bwabo, bakagaragaza ibyaha bakorewe.

Uyu mukobwa yisunze urubuga rwa X, atambutsa ubu butumwa avuga ko bibabaje kubona hari abakoresha amazina y’abandi basebanya, bagamije gukanga cyangwa gucecekesha abakorewe ihohoterwa.

Yanditse agira ati “Birababaje cyane kubona bamwe mu bagambanyi, inyamaswa n’abakoze ihohoterwa bihuza ngo bacecekeshe abakobwa bakiri bato baharanira uburenganzira bwabo.”

“Wowe wakorewe icyaha, ibi byageragejwe inshuro nyinshi kandi bizakomeza kubaho, ariko turakumva kandi turi kumwe nawe. Komeza ube intwari, ukomere ushikame, abo bagukanga ntacyo bazagutwara (Ziramoka ntiziryana).”

Mutesi yavuze ko abakobwa n’abagore badakwiye gutinya ibikangisho byose mu gihe baharanira imibereho myiza y’abazabakomokaho mu bihe biri imbere.

Aha yagize ati “Ku bantu bose bakoze ihohoterwa, ndabamenyeshaka ko tutazatinya kuraswa isasu rimwe cyangwa abiri niba dushaka ko igisekuru cy’abagore ba nyuma yacu babaho batekanye. Ubutabera nibuganze.”

Mutesi Jolly avuze ibi muri iki gihe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube hari abari gukoresha amazina y’abakobwa bamwe bavuga ko bari mu batanze ubuhamya bushinja Prince Kid wakatiwe imyaka itanu y’igifungo, kuri uyu wa Gatanu.

Ni igihano yahawe nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusanze ahamwa n’ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Uyu mugabo yari amaze amezi arenga atandatu yaragizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye ku byaha yari akurikiranyweho.

Ni inkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino mu gihe bari bamaze kwizera ko uyu mugabo wamenyekanye cyane mu gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda, yakongera kugirwa umwere nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwabitegetse.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button