Huye: Umusore yishe mugenzi we bapfa amafaranga 150 y’u Rwanda

Umusore w’imyaka 19 witwaga Muhamahoro Emmanuel yapfuye ku munsi w’ejo taliki 26 Ukwakira 2023 aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare,nyuma y’umunsi umwe atewe ibyuma na Nkurunziza Jean Marie w’imyaka 20 barwaniye mu kabari bapfa ibiceri 150.
Ibi byabereye mu mudugudu w’Umuyange ku mugoroba wo kuwa 25 Ukwakira uyu mwaka,mu kagari ka Gahororo,mu murenge wa Karama ho mu karere ka Huye,ahavugwa amakimbirane yaje no kuvamo urupfu rw’uyu musore.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ngo aba basore bombi bashyamiraniye mu kabari bakarwana bapfa ibiceri 150, noneho basohoka hanze,uwitwa Nkurunziza Jean Marie agahita atera ibyuma mu bitugu nyakwigendera Muhamahoro Emmanuel.
Gusa ngo uyu Muhamahoro ntiyahise apfa ahubwo bahise bamujyana ku bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB),maze kuwa 26 Ukwakira ashiramo umwuka kuko yari yashegeshwe bikomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama,Kalisa Constantin,yemeje ko ayo makuru ari yo, avuga ko abarwanye bapfaga amafaranga.
Ati:’’ Yego ni byo, hari abasore 2 barwanye kuri 25 z’ukwezi kwa 10 bapfa amafaranga,umwe atera icyuma mugenzi we,abaturage baradutabaza turahagera ,uwatewe icyuma ajyanwa kwa muganga aza gupfa bukeye bwaho. Akanaba yaraguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB).
Akomeza agira ati:’’Umunyabyaha we twahise tumufata ako kanya,tumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranwe’’.
Uyu muyobozi Kabalisa akomeza avuga ko,abo basore bari basanzwe bitwara nabi,barananiranye mu miryango yabo no muri sosiyete muri rusange.
Gitifu Kalisa yaboneyeho umwanya wo guha ubutumwa abaturage b’umurenge ayobora, aho yabasabye kwirinda urugomo,gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kwihanira ahubwo bakagana umuyobozi bukabarenganura igihe hari uhemukiwe.
Igihe
The interface is clear transparency, and I enjoy fiat on-ramp here.
The trading tools are fast transactions and great support.
togel4d
The using the bridge tools are responsive team and accurate charts. The mobile app makes daily use simple.
Plasma Token continues to stand out because the utilities aren’t just buzzwords.
Plasma Token routinely publishes changelogs, which builds trust.
My experience buying and selling Plasma Token has been smooth sailing, unlike other platforms with frequent glitches.
I value the accurate charts and great support. This site is reliable.
I personally find that wow! This is a cool platform. They really do have the clear transparency.