Andi Makuru

Blinken wa USA yasabye Kagame na Tshisekedi ‘gukura abasirikare ku mupaka’

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuga ko yavuganye na Perezida w’u Rwanda na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mwuka w’ubushyamirane ku mupaka w’ibihugu byombi.

Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, avuga ko ku wa mbere Blinken yavuganye kuri telefone na Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi buri umwe ukwe, bavugana “ku bintu byifashe nabi no ku makuba ajyanye n’imibereho arimo kuba nabi kurushaho” ku mupaka w’ibihugu byombi.

Mu itangazo, Miller avuga ko Blinken yabwiye Kagame na Tshisekedi ko ashyigikiye “umuti unyuze mu nzira ya diplomasi [ubwumvikane] ku bushyamirane hagati y’ibi bihugu bibiri”.

Yanashishikarije buri ruhande “gufata ingamba zo guhosha uko ibintu bimeze, harimo no gukura abasirikare ku mupaka”.

Blinken avuze ibi nyuma yuko kuva mu ntangiriro y’Ukwakira (10) imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za DR Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye, nyuma y’amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byavuze ko Kagame yongeye kubwira Blinken ko ashyigikiye cyane gahunda zikomeje zo ku rwego rw’akarere zigamije “kuzana amahoro n’ituze” muri DR Congo no mu karere.

Nta cyo uruhande rwa leta ya DR Congo ruratangaza ku mugaragaro kuri icyo kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye na Minisitiri Blinken.

Ku wa mbere, amakuru yavugaga ko imirwano ikaze yakomeje, M23 yisubiza uduce tumwe turi mu birometero bikeya uvuye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bwa DR Congo.

Bitangazwa henshi, nko muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ko inyeshyamba za M23 zifashwa n’u Rwanda, ikirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

Muri Kanama (8) uyu mwaka, Minisitiri Blinken na bwo yari yaganiriye kuri telefone na Perezida Kagame, ku “bintu byifashe nabi ku mupaka hagati y’u Rwanda na DR Congo”.

Mbere yaho muri Kanama mu 2022, mu ruzinduko yagiriye mu bihugu byombi, Blinken yari yasabye Kagame na Tshisekedi guhosha umwuka w’ubushyamirane no gutuma umutekano ugaruka mu burasirazuba bwa DR Congo.

Intambara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 12

  1. Wow Thanks for this thread i find it hard to see extremely good ideas out there when it comes to this blog posts appreciate for the write-up site

  2. link:Wow Thanks for this guide i find it hard to come across really good material out there when it comes to this material thank for the write-up site

  3. Wow Thanks for this information i find it hard to see good quality facts out there when it comes to this material thank for the post site

  4. Wow Thanks for this page i find it hard to get great related information out there when it comes to this blog posts appreciate for the blog post site

  5. Wow Thanks for this posting i find it hard to uncover good resources out there when it comes to this subject material appreciate for the post site

  6. Wow Thanks for this site i find it hard to obtain really good related information out there when it comes to this topic thank for the review website

  7. Wow Thanks for this site i find it hard to track down beneficial facts out there when it comes to this blog posts appreciate for the review site

  8. Personally, I enjoyed the photojournalism aspect of it, as it just as easily could have been another paint-by-numbers war film. It also shows a potential future where each side reaches their breaking point and conflict does ensue.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button