Hamas ivuga ko amasezerano y’agahenge yegereje
Umutegetsi wa Hamas yasohoye itangazo avuga ko uwo mutwe uri hafi kugera ku cyo yise “amasezerano y’agahenge” na Israel.
Ismail Haniyeh yoherereje iryo tangazo ibiro ntaramakuru bitandukanye birimo na AFP, none ubu n’ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko byabonye iryo tangazo.
Muri iryo tangazo, Haniyeh avuga ko Hamas yagejeje igisubizo cyayo ku bahuza b’Abanya-Qatar.
Ntavuga uko ako gahenge kaba kameze, ariko umutegetsi wo muri Hamas yabwiye igitangazamakuru Al Jazeera ko ibiganiro byibanze ku gihe kazamara, ku kugeza imfashanyo muri Gaza, no ku kurekura abashimuswe bakaguranwa imfungwa z’Abanya-Palestine.
Ibi bivugwa ku masezerano ashobora kugerwaho, birimo kuva muri Qatar, bihuye n’ibyavuzwe muri Amerika.
John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu mu biro bya Perezida w’Amerika, White House, yavuze ko nta kindi gihe cyigeze kibaho nk’ubu aho amasezerano ku bashimuswe yabaye hafi cyane yo kugerwaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere, Kirby yagize ati:
“Nta makuru mashya mbafitiye ku masezerano ku bashimuswe turimo kugerageza kuganiraho, ariko nkuko mwumvise ejo umujyanama wungirije w’akanama k’umutekano abivuga, twemeza ko turi hafi cyane [kuyageraho] kurusha ikindi gihe cyabayeho.
“Rero, turizeye, ariko haracyari ibyo gukorwa. Kandi nta kintu na kimwe kiba cyakozwe kugeza ubwo byose biba bimaze gukorwa, rero tugiye gukomeza kubikoraho.”
Umukuru wa Hamas, uba muri Qatar, yasohoye iryo tangazo nyuma yo guhura n’umukuru w’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR/ICRC) mu murwa mukuru Doha.
CICR yafashije mu gutanga bane mu bashimuswe barekuwe mu kwezi gushize.
Uwo mutegetsi wo muri Hamas yabwiye Al Jazeera ko amasezerano arimo kuganirwaho azabamo irekurwa ry’Abanya-Israel b’abagore n’abana, hamwe n’Abanya-Palestine b’abagore n’abana bafungiye muri Israel.
Yanavuze ko indi mfashanyo na yo izemererwa kugera muri Gaza.
Nta masezerano yagezweho
Bifatwa ko imirwano izaba ihagaze kugira ngo abashimuswe bahave, ndetse n’imfashanyo yinjire.
Ariko, bisobanuke neza, nta masezerano yatangajwe, kandi amagerageza yabanje yagiye acogora nubwo yabaga yatangajwe ko ari intambwe nziza.
Mu mpera y’icyumweru gishize, abadiplomate ba Israel bavuze ko bizeye ko umubare munini w’abashimuswe bazarekurwa.
Imwe mu miryango ifite abayo bashimuswe yagaragaje uburakari nyuma yuko mu ijoro ryacyeye ihuye n’abagize guverinoma ya Israel yo muri iki gihe cy’intambara, mu nama bagiranye i Tel Aviv.
Iyo miryango yavuze ko kuzana abayo bikwiye kuba ikintu cya mbere cyihutirwa kurusha gusenya Hamas.
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashimangiye ko uko umwanzi azarushaho gucibwa intege, ari na ko amahirwe yo kugarura abashimuswe azarushaho kwiyongera.
Mu yandi makuru, ibiro ntaramakuru Wafa by’ubutegetsi bwa Palestine bivuga ko mu ijoro ryacyeye abantu nibura 17 biciwe mu gitero cy’indege ku nkambi y’impunzi ya Nuseirat iri rwagati muri Gaza. Israel nta cyo yari yabitangazaho.
Mbere, umuyobozi w’ibitaro bya Indonesia byo muri Gaza, byahindutse izingiro ry’imirwano, yavuze ko “kurasa kwa hato na hato” kwakomeje kubaho nijoro.
BBC




Pharma Classement: medicaments generiques en ligne pas cher – pharmacie en ligne
meilleures pharmacies en ligne françaises: PharmaClassement – Pharma Classement
Scegli Farmacia: Scegli Farmacia – acquisto farmaci a domicilio Italia
codes promo pharmacie web: Pharma Classement – pharmacie pas cher en ligne
https://tufarmaciatop.shop/# mejores farmacias en línea
https://apothekenradar.com/# Apotheken Radar
mejores farmacias en linea: precios bajos en medicamentos online – comprar medicamentos online sin receta
Kundevurderinger av nettapotek: Rabatt Apotek – RabattApotek
https://kortingapotheek.com/# online apotheek
cheap branded meds without prescription: verified Mexican pharmacy promo codes – mexico pharmacy
apotek online sverige Köp medicin utan recept Sverige Tryggt apotek utan recept
https://kortingapotheek.com/# Medicijnen zonder recept bestellen
Rabatterte generiske medisiner: Kundevurderinger av nettapotek – Hvilket apotek på nett er best i Norge
apotek på nett Apotek på nett sammenligning Rabatt Apotek
http://kortingapotheek.com/# Medicijnen zonder recept bestellen
https://kortingapotheek.xyz/# Korting Apotheek
discount meds from Mexico online: MexMedsReview – save on prescription drugs from Mexico
Korting Apotheek: Online apotheek vergelijken – Online apotheek vergelijken
verified Mexican pharmacy promo codes discount meds from Mexico online Mex Meds Review