Andi Makuru

UK:Suella Braverman yirukanwe mu nkubiri y’amavugurura ya Rishi Sunak

Suella Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, yakuwe ku mirimo ye azizwa imyitwarire idahwitse. Ni nyuma y’amagambo yavuze anenga uburyo Polisi yitwaye mu kibazo cy’imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine.

Amakuru avuga ko ibi biri muri gahunda ngari ya Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yo kuvugurura guverinoma kandi ko Minisitiri w’Ibidukikije,Thérèse Coffey na Minisitiri w’Ubuzima, Steve Barclay, bari mu bashobora gukurwa mu nshingano zabo.

Ukwirukanwa kwa Braverman kuje nyuma y’amagambo ye ataravuzweho rumwe harimo n’aho yanenze abatagira aho baba avuga ko ari yo mahitamo yabo.

Mu cyumweru gishize Braverman yasembuye uburakari bwa Sunak atangaza inkuru ishinja polisi ko yashyigikiye imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine, ibyo abo mu ishyaka ry’abakozi bavuze ko byenyegeje imvururu muri iyo myigaragambyo ku wa Gatandatu.

Inkuru ya Reuters ivuga ko hari amarenga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, James Cleverly ari we ushobora gusimbura Braverman ndetse ko David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe ashobora gusubira muri guverinoma.

Suella Braverman, yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka aho yasuye umudugudu wahawe izina rya ‘Bwiza Riverside Homes’, ushobora kuba icumbi ku bimukira bazava mu Bwongereza, ukaba uherereye i Karama mu Karere ka Nyarugenge.

Icyo gihe itangazamakuru ati “Ndashaka kureba imwe mu mishinga mishya, igezweho y’ubwubatsi iri kubakwa muri Kigali, aho abimukira benshi bazagira amahirwe yo kwita iwabo mu myaka iri imbere.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda ruratekanye, ni igihugu giha ikaze buri wese, kandi amasezerano nk’aya agaragaza uburyo dushobora gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu buryo butemewe, tugafasha impunzi kandi tukarwanya ubucuruzi bukorerwa abantu.”

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 5

  1. To be honest, I wanted to get Amoxicillin for a tooth infection and stumbled upon this reliable site. You can get antibiotics without prescription with express shipping. For fast relief, this is the best place: buy amoxicillin online. Hope it helps.

  2. Just now, I needed anti-parasitic meds medication and found Ivermectin Express. It offers generic Stromectol with express shipping. For treating lice quickly, this is the best place: website link. Fast delivery

Leave a Reply to RaymondLaw Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button