Andi Makuru

Abacamanza 5 bashya n’Umuyobozi wungirije wa RIB bagejeje indahiro zabo kuri Prezida Kagame

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza bashya batanu n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB Wungirije, abasaba guharanira ko abantu bose bagerwaho n’ubutabera.

Abarahiye ni abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Jean Bosco Kazungu na Kalihangabo Isabelle na Angeline Rutazana na Xavier Ndahayo baherutse kugirwa abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Undi warahiye ni Perezida w’Urukiko Rukuru, Jean Pierre Habarurema n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Console Kamarampaka.

Umukuru w’Igihugu yashimiye abarahiye, avuga ko iby’ingenzi bikubiye mu ndahiro byibutsa abayobozi akazi karemereye bafitiye igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko nta gihugu cyatungana kitabasha gutanga ubutabera ku Munyarwanda uwo ari we wese. Yagaragaje ko mu mateka y’u Rwanda, kubura ubutabera byagiye bigira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.

Ati “Ibyo ndibwira ko tubizi bihagije ku buryo bigomba kuba byaravuyemo ibyo twize byinshi byatuma dukorera igihugu cyacu neza n’Abanyarwanda bakagira ubuzima bakwiye.”

“Ubutabera ni ngombwa kuri buri muntu wese, icyo binatubwira ni uko nyine imbere y’amategeko, ubutabera, twese dukwiriye kuba tungana ku buryo nta we urenga amategeko muri twe twese kugira ngo ubutabera bushoboke.”

Yavuze ko abantu bashinzwe imirimo y’ubutabera, bagomba gukurikirana kugira ngo ibyo byose bigerweho, ko bafite akazi karemereye mu buryo budasubirwaho.

Perezida Kagame yavuze ko kugeza uyu munsi, mu buzima bw’abantu, ibintu bitanoga uko bikwiriye ari nayo mpamvu habaho amakosa amwe agahinduka ibyaha, ariko iteka igikwiriye ari ukugabanya ibidakwiriye ubuzima bw’abantu.

Ati “Abari mu nzego zitandukanye zo gutanga ubutabera, batwibutsa ko ntawe uri hejuru y’amategeko ndetse nabo ubwabo ntibari hejuru y’amategeko […] icyo bagomba kucyibuka.”

Ibihabanye n’ibyo, ngo byaba ari politiki mbi cyangwa imyumvire mibi kandi bikwiriye guhora birwanywa.

Ati “Iyo ufite ubushobozi bw’aho ari wowe uca urubanza, ukurikirana ibyaha, ari wowe ubigenzura uko bikwiye, ugomba kuba ari wowe wa mbere mu kugaragaza ko ibyo byubahirizwa.”

“Ntabwo wajya guca urubanza cyangwa mu bindi bikurikirana gushyira ibintu mu buryo ngo urebe inyungu zawe cyangwa iz’inshuti zawe cyangwa iz’umuryango wawe”.

Yibukije abakora mu nzego z’ubutabera, ko abantu bose bakwiriye kubafata mu buryo bungana.

Ati “ Muri izi nzego buri wese ni inshuti yawe, ni umuryango wawe, ubireba utyo biduha abantu ko baringanira imbere y’amategeko cyangwa se mukugezwaho ubutabera.”

Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 8

  1. LeonBets provides livestreaming for select sports, including football, tennis, and basketball, accessible to users with funded accounts or active bets. Coverage focuses on mid-tier events rather than top-tier leagues, which may disappoint some fans. The streaming quality is reliable, with minimal buffering on stable connections, making it a valuable tool for live betting. Leon also offers a wide variety of bets which can be placed on one game. Leonbet has an ongoing VIP program that provides bonuses such as cashback, free bets, and exclusive offers to high rollers. To be a VIP member at the bookie, you’ll need to accumulate loyalty points – Leons. You can exchange these points for free bets or cash. The program is tiered, so the higher you wager on events, the higher you grow on the leaderboard.
    https://designsynergies.net/book-of-dead-quick-rewards-fast-payouts-for-canadian-players/
    The list of legal betting apps varies on a state-by-state basis. We have reviewed the most prevalent legal online betting apps – including BetMGM, Caesars Sportsbook, ESPN BET, bet365, FanDuel, DraftKings, Fanatics Sportsbook and others in our sports betting apps guide. The Mostbet mobile app caters to over 800,000 daily bets across sports like cricket, football, tennis, horse racing, and esports. We designed a user-friendly interface to make live betting smooth, heightening the excitement of each game. Sports Coverage: Covers a variety of sports events, allowing users to bet on live matches and tournaments. The Sports Betting™ App mobile application for smartphones, tablets, smartwatches and other mobile devices is for entertainment purposes only, and is not a gambling operator. Your device must have an active internet connection to access the application. Additional terms and conditions may apply, visit sportsbetting.lv website for more information’s. If you or someone you know has a gambling problem and wants help, please call 1-800-GAMBLER or online at ncpgambling.org website.

Leave a Reply to Charlesstash Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button