Gasana Emmanuel arakomeza gufungwa iminsi 30/umwanzuro w’Urukukiko ku bujurire bwe
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwashimangiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze gifunga Emmanuel Gasana iminsi 30 mu gihe ategereje ko urubanza rwe rutangira.
Gasana yari yajuriye anenga umucamanza wa mbere wategetse ko akomeza gufungwa kandi nta mpamvu zikomeye zagaragajwe.
Gasana n’abamwunganiraga basabaga ko icyemezo cyaseswa agakurikiranwa ari hanze kuko arwaye ndetse akaba yari yanemeye gutanga ingwate n’umwishingizi.
Aregwa gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha nabi igitinyiro ahabwa n’inshingano.
Uregwa n’abamwunganira batari mu cyumba y’iburanisha, umucamanza yatangaje ko Gasana Emmanuel akomeza gufungwa by’agateganyo nk’uko byari byemejwe n’urukiko rubanza.
Gasana yari yitabaje uru rukiko mu bujurire avuga ko umucamanza wa mbere yemeje ko afungwa kandi nta mpamvu zikomeye ashingiyeho.
Mu mpamvu bashingiragaho ngo ni uko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bidashidikanywaho ko Gasana yaba yarakoze ibyo akurikiranyweho.
Bashimangiraga ko ibyakozwe n’uyu wari umukuru w’intara y’uburasirazuba atari ugusaba indonke kuko byari mu nshingano ze z’akazi.
Abanyamategeko bunganira Gasana kandi bavugaga ko afite uburwayi bukomeye atashobora kwivuza uko bikwiye mu gihe yaba agumye muri gereza.
Haba mu bujurire ndetse no mu rukiko rubanza, ubushinjacyaha bwo bwakomeje gusabira Gasana gufungwa by’agateganyo buvuga ko bukeneye gukomeza iperereza.
Bwavugaga ko butinya ko Gasana yashyira igitutu ku batangabuhamya bikaba byabangamira iperereza.
Buvuga ku burwayi bwa Gasana, ubushinjacyaha bwavuze ko urwego rushinzwe gucunga abafunze rufite ubushobozi bwo kubavuza byaba ngombwa bukaba bwabajyana no mu mavuriro ari hanze ya gereza.
Emmanuel Gasana akurikiranyweho icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo akore ibyo ategekwa n’inshingano z’akazi ndetse no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’inshingano.
Ni ibyaha bishingiye ku masezerano ubushinjacyaha buvuga ko yabaye hagati y’uregwa n’umushoramari Eric Kalinganire.
Gasana ngo yemeye gufasha Kalinganire mu kwagura umushinga we wo gukurura amazi munsi y’ubutaka ariko amusaba ko abanza kuyageza mu isambu ye.
Kalinganire ubu na we arafunze ashinjwa guhemukira abaturage atahaye amazi kandi baramuhaye amafaranga.
Ifungwa rye ngo Guverineri Gasana yaba yararigizemo uruhare kandi na we ubwe yabyemereye urukiko avuga ko yatabarizaga abaturage.
Ubushinjacyaha buvuga ko Kalinganire yavuze ko yananiwe kubahiriza amasezerano yagiranye n’abaturage kuko amafaranga yari afite yayakoresheje ageza amazi mu isambu ya Gasana kandi akaba ataramwishyuye.
Yaba Gasana cyangwa se abamwunganira, bose bavuga ko Kalinganire yamureze byo kumwihimuraho kuko na we yagize uruhare mu ifatwa n’ifungwa rye.
BBC
Having read this I thought it was rather informative. I appreciate you finding the
time and effort to put this informative article together. I once again find myself personally spending way too much time both reading
and posting comments. But so what, it was still worth it!
As a wrlcoming present, Caesqrs will give you a $ten bonus
just for signing up, following which you can claim a 100% deposit match up
to $two,500.
Feel free to visit mmy homepage; 우리카지노
It also has a high RTP price, so it is ubiquitous at the most effecttive live online
casinos.
My webpage: 카지노사이트
Nevertheless, a lot of other casinos suhch as Gun Lake Casino nevertheless prohibit perspns younger
than 21 to place wagers.
Look into my website: 카지노친구
That’s a nice site that we could appreciate Get more info
That’s a nice site that we could appreciate Get more info