Andi Makuru

Umushabitsi Serge Ndekwe yasenyewe Hotel yari yujuje.

Serge Ndekwe ni Rwiyemezamirimo wamenyekanye cyane mu Mujyi wa Kigali kubera gutangiza Restaurant ifite n’akabari izwi ku izina rya ‘Papyrus’ ku Kimihurura muri 2004. Ni na we watangije Masaka Farms ikora ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku mata birimo na yoghurt.

Uyu mugabo w’imyaka 44 ni we watangije ‘Envy Night club’ n’ibindi bikorwa bitandukanye byahinduye isura y’ibice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Uko umuhinzi yiyuha akuya ahinga agatera imbuto kugeza ku munsi azabona umusaruro mu murima umurembuza, maze agatangira kwicinya icyara ni ko na Serge Ndekwe muri iyi minsi ashobora kuba yiyumvaga areba inyubako yari ari gusoza ku musozi wa Rebero, mu Karere ka Kicukiro hepfo gato y’isangano ry’umuhanda ryegeranye na ‘Sawa Citi’.

Kuri ubu yari amaze iminsi ahugiye ku mushinga mugari w’inyubako ibereye ijisho yendaga kuzuza ku musozi wa Rebero. Gusa inzozi ze zakomwe mu nkokora kuko kuri ubu ibikorwa byo kumusenyera birimbanyije, nyuma y’ibyemezo byafashwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Iyi nyubako yateganyaga kuyikoreramo ibikorwa bitandukanye birimo ahakorerwa imyitozo ngororamubiri [gym], restaurant, akabari, night club, n’ibindi bitandukanye.

Ndekwe usanzwe atangiza ibikorwa by’ubucuruzi mu ngeri zitandukanye nyuma akabigurisha nk’uko yabigenje no ku bindi twavuze haruguru, kuri ubu imitima ni myinshi ndetse uwavuga ko abogoza ntiyaba anyuranyije n’ukuri bitewe no kubona inyubako yabiriye ibyuya ihirikwa.

Ni nyuma y’iminsi yari ishize hacicikana amabaruwa hagati y’Umujyi wa Kigali na Ndekwe, hafashwe icyemezo cyo gusenya iyi nyubako.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuva kuwa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, hatangiye ibikorwa byo gushaka gusenya iyi nyubako bidindizwa n’uko uyu rwiyemezamirimo yumvaga icyo gisubizo kitamunyuze ahubwo ko hakwiye kurebwa inzira y’ibiganiro yageza ku muti ubereye impande zombi.

Ni iki cyateye Umujyi wa Kigali kumusenyera?

Intandaro ya byose yabaye ikibanza Ndekwe Nsanabo Serge yari afite ku musozi wa Rebero cyegeranye n’igisigara cya Leta, ahateganyirijwe kuba icyanya cy’ishyamba ribumbatiye urusobe rw’ibibyabuzima [green zone]. Ahateganyijwe gushyirwa iki cyanya harimo ubutaka bungana na metero ziri hagati y’enye n’eshanu zo ku butaka bwa Serge Ndekwe.

IGIHE yamenye ko mu gihe uyu rwiyemezamirimo yatangiraga kuzamura inyubako ye, yubatse no muri za metero enye zo ku butaka bwe ariko zigomba kuba muri ‘green zone’. Amafoto n’amashusho byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bampaye gilets z’icyatsi bahonda inyundo za kinubi ku nkuta za piscine/pool yari yaramaze kubakwa, abandi bari hejuru ku nzu basenya ibisenge n’inkuta.

Ku cyumweru nka saa tanu z’amanywa, IGIHE yageze kuri iyi nyubako iri gusenywa. Uhagaze ku isangano ry’umuhanda ukitegereza hepfo mu ishyamba, wahitaga ubona abambaye imyambaro y’irondo ry’umwuga banyuranamo, ndetse n’abapolisi bacunga umutekano ngo imirimo yo gusenya igende neza.

Buri wese mu bari aho inkuru yabazaga niba ari “ya hoteli bayisenye?”.

Ntibyari gushobokera umunyamakuru kuhegera kuko byari byamaze kuvugwa ko bitemewe. Mu ishyamba, ariko hafi y’inyubako hari ikimodoka kimenyerewe mu gukora imihanda cya ‘Caterpillar’ na cyo cyagombaga kwifashishwa mu gikorwa cyo gusenya iyi nzu.

Kugeza saa Cyenda z’amanywa hari hakiri abapolisi bari hagati ya babiri na bane, ari na ko abasenya barimo abambaye imyambaro yanditseho ‘RNP Engeneering’ na ‘SUMMA’.

Umujyi wa Kigali wanditse kuri Twitter ko waburiye kenshi Ndekwe ko ari kurenga ku mabwiriza ajyanye n’imyubakiro kuva mu 2016. Ngo Ishami rishinzwe ubugenzuzi ryakurikiye iki kibazo, riramuburira ariko ararenga ntiyahagarika ibikorwa.

Ati “Kuri iki kibazo, Serge yatangiye kubaka adafite uruhushya rubimwemerera. Yandikiwe amabaruwa menshi aburirwa [hari ibaruwa yo ku wa 03 Gicurasi, 16 Gicurasi na 12 Kamena 2023, amusaba guhagarika gushyira ibikorwa mu cyanya cyahariwe ishyamba.”

Umujyi wa Kigali wakomeje usobanura ko Ndekwe yakomeje kurenga ku mabwiriza. Ati “Kutubahiriza ibikubiye mu mabaruwa yandikiwe n’abayobozi ndetse n’amabwiriza yahawe (bwa mbere ibaruwa yo ku wa 01 Kamena, indi nshuro ibaruwa yo ku wa Gatatu Nyakanga, indi baruwa ya gatatu yo ku wa Gatandatu Ugushyingo 2023, Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo gusenya igice kiri mu ishyamba.”

Umujyi wa Kigali wemeje ko impamvu yo gusenyera Serge Ndekwe ari uko yubatse bidakurikije amategeko.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button