Andi Makuru

Abafashe Telephone ku ideni muri gahunda ya Macye Macye barubiye kubera gutenguhwa.

Bamwe mu baturage bafashe ama telephones ku nguzanyo yishyurwa buhoro buhoro muri gahunda yiswe Macye Macye y’ikigo cyitwa Intelligra, barasaba Leta guhagarika iki kigo kugeza gishyize imikorere yacyo mu murongo muzima kuko ubu bagishinja kubiba amafaranga gikura kuri konti zabo za MoMo mu buryo budasobanutse.

Abaganiriye na BTN TV bayigaragarije agahinda gakomeye batewe n’ibyo bita umuruho wo kwibwa amafaranga n’iyi kompanyi yitwa Intelligra yabahaye Telephone. Bemeza ko bahuriye ku kibazo cyo gukurwaho amafaranga kuri MoMo kandi nta deni bafitiye iyi Kompanyi kuko baba buzaza inshingano zabo zo kwishyura neza uko babyumvikanye ariko bagatungurwa nuko bakurirwaho amafaranga, rimwe na rimwe bakanafungirwa Telephone.

Abagaragaye mu mashusho ya BTN bari bahuriye ku cyicaro cy’iyi kompanyi basaba gusubizwa amafranga yabo wenda bakanasubiza izo telephone bemeza ko batakishimiye na busa ariko kandi bashimangira ko ikibabaje cyane ari uko ubuyobozi bw’iyo kompanyi budashaka kubavugisha ndetse bubasiragiza ku cyicaro cyayo nta muti butanga kuri iki kibazo.

Umwe yagize ati”iyi gahunda yaje ije gufasha abaturage, ariko uyu munsi ntacyo bitumariye ahubwo ni stress ni ibihombo gusa. Ntekereza ko n’abayobozi batuyoboye iyi systeme bayumvise bakumva ko ari nziza ije gufasha abaturage ariko nabo babyumve ko ubu turarushye. Njye ndashishikariza abantu bose utarajya muri Macye Macye abyihorere rwose.”

Undi yagize ati”kuva nayifata nta deni nari mbafitiye ariko bankuyeho ibihumbi 78,800 barabitwara kandi nta deni mbafitiye.”

Ikibazo nyamukuru aba baturage basobanura ko iyi kompanyi ya intelligra yishyuza abantu yahaye telephone inshuro nyinshi mu kwezi kandi ntinabamenyeshe umwenda bamaze kwishyura n’uwo basigajemo. Ibi byiyongera ku gufungira abantu telephone kandi nyamara batarananiwe kwishyura, ibyo byose bigatuma benshi basiragizwa ubutitsa ku biro byiyi kompanyi dore ko banavuga ko nta n’umurongo wa telephone wo gufasha abakiliya bayo igira.

Ubusanzwe gahunda ya Macye Macye ni gahunda ifasha abaturage gutunga Telephone bifuza ariko bakayishyura mu byiciro mu gihe cy’umwaka umwe basabwe gusa gutanga nimero ya telephone n’iy’irangamuntu. Intelligra yo yungukira ku guha abayigana Telephone ku giciro gihanitse kugira ngo nabo babonemo inyungu.

Iyi gahunda yashimwe n’inzego zitandukanye z’igihugu zirimo na minisiteri y’ikoranabuhanga kuva muri 2022 yashyigikiye iyi gahunda ishaka kugeza telephone zigezweho kubanyarwanda benshi bigenri zose muri program yiswe Connect Rwanda yari igamije kongera umubare w’abatunze telephone zigezweho.

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 4

  1. I must thank you for the efforts you’ve put in penning this site. I am hoping to view the same high-grade content by you in the future as well. In truth, your creative writing abilities has inspired me to get my own site now 😉

  2. Good day I am so delighted I found your blog page, I really found you by error, while I was searching on Yahoo for something else, Anyways I am here now and would just like to say thanks for a incredible post and a all round exciting blog (I also love the theme/design), I don’t have time to read it all at the minute but I have saved it and also added in your RSS feeds, so when I have time I will be back to read a lot more, Please do keep up the fantastic b.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button