Andi Makuru

Amerika yemeje ko DRC n’u Rwanda byiyemeje gufasha ihagarara ry’imirwano mu masaha 72.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain Bernard, yatangaje ko nta gitangaza kirimo kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagirana ibiganiro n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Yabivuze nyuma y’amasaha make Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisohoye itangazo rivuga ko impande zihanganye muri RDC zemeye gutanga agahenge k’amasaha 72. Ni itangazo rivuga ko habayeho ibiganiro byahuje u Rwanda na RDC.

Mukuralinda yavuze ko kuba ibiganiro byarabaye, nta gitangaza kirimo kuko kuva iki kibazo cyatangira hari ibihugu by’inshuti byakomeje kugerageza kuganira na RDC ndetse n’umutwe wa M23, icyo gihugu gihanganye nacyo.

Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda nk’igihugu gituranye na Congo, cyiyemeje gutanga umusanzu mu gihe kiwusabwe kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke muri Congo.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko mu gihe hagize igihugu gishaka guhuriza mu biganiro RDC n’ibindi bihugu byo mu karere cyangwa se n’u Rwanda muri rusange, ruzabyitabira kugira ngo hashakishwe umuti urambye w’ikibazo.

Mukuralinda wari mu kiganiro kuri TV1 yagize ati “Ibiganiro bihoraho hagati y’ibihugu byombi, n’iyo harimo igihugu cy’inshuti, reka tucyite n’umuhuza ku nzego zitandukanye haba ari urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, abonana n’abakuru b’ibihugu byombi cyangwa se n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye haba n’iz’iperereza.”

Yakomeje agira ati “Kuba habaho ibiganiro ibyo ni ibisanzwe, icya kabiri muzi ko higeze kubaho ibiganiro biranatangazwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisaba ibihugu byombi kugabanya ingabo zifite ku mipaka, ku nkiko z’ibihugu byombi.”

Mukuralinda avuga ko kuba atari ubwa mbere ibiganiro bibaye no kuba byarabaho ikindi gihe cyangwa bikazanabaho mu bihe bizaza, atari igitangaza kuko igikenewe cyane ari uko amahoro n’umutekano bigaruka muri RDC.

Ati “Nta gitangaza rero kuba , uyu munsi hakongera kuba ibiganiro cyangwa se byaba byarabaye hakagira n’ibyemezo bifatwa byaba ibyo byo kugerageza kugarura amahoro mu karere, byo gucecekesha intwaro cyangwa byo guhagarika imirwano byaba n’ibindi.”

Hari aho iryo tangazo rigira riti “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirishimira ihagarikwa ry’imirwano mu gihe cy’amasaha 72 byakozwe n’impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC.”

Mukuralinda yavuze ko ari ibintu bizwi ko impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Congo ari Umutwe wa M23 uhanganyemo n’Ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo n’indi itandukanye.

Kuba mu itangazo rya Amerika hatavugwamo izo mpande ahubwo hakavugwa Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC, Mukuralinda yavuze ko “Perezida w’u Rwanda we ubwe yiyemereye n’uyu munsi aracyabyemera ko icyo azashobora gukora cyose kugira ngo agarure amahoro mu karere babimusabye, azagikora. N’uyu munsi aracyabyemera, nta banga ririmo.”

Yashimangiye ko M23 ari abanye-Congo bafite icyo barwanira kandi aribo bagomba kwifatira ibyemezo byaba ibyo guhagarika imirwano cyangwa ibindi byose.

Ati “Ku rundi ruhande, Perezida wa Repubulika yigeze no kubitangaza ku mugaragaro avuga ati njyewe no kuvugana nabo ngira icyo nabasaba, nibabinsaba nanabikora. Kuba rero afite ubwo bubasha cyangwa yaranabyemeye ati nagira uruhare mu kugarura amahoro, mbisabwe nzafasha, si igitangaza.”

Yakomeje agira ati “Kuri Tshisekedi we biranamureba mu buryo butaziguye kuko intambara ibera mu gihugu cye, ni ingabo ze zirwana, abereye Umugaba Mukuru w’Ikirenga, zirwana n’uwo Mutwe wa M23, tutibagiwe n’indi mitwe.”

Kuba ibiganiro nk’ibi biba byabaye M23 ntibitumirwemo ahubwo hagatumirwa u Rwanda, Mukuralinda yashimangiye ko ari kimwe n’uko n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano muke muri RDC.

Ati “Bivuga ko u Rwanda kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere biyemeje gufasha Congo kugarura amahoro mu gihugu cyayo, ibishyizemo ubushake. Ntaho byanditse ko n’u Rwanda ko baruvuzemo arirwo rujya kurwana. Ibyo ntaho byanditse.”

Mukuralinda yavuze ko amasezerano ya Luanda, Nairobi, Bujumbura n’ahandi asobanutse ku buryo impande zihanganye muri RDC ziramutse zemeye kuyubahiriza amahoro yagaruka n’intambara ikarangira.

Icyemezo cyo guhagarika imirwano mu gihe cy’amasaha 72, cyafashwe ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, hagamijwe koroshya gahunda yo kuva mu birindiro kw’Ingabo zari mu bice bya Mushaki, Kirolwire na Kitchanga.

White House & Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button