Ubutabera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye inzego z’ubutabera kwiheraho mu kurwanya Ruswa

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yagaragaje ko abakora mu nzego z’ubutabera bakwiye kwiheraho mu kurwanya ruswa mu rwego rwo kubaka icyizere izo nzego zigirirwa mu gutanga ubutabera.

Yabigarutseho mu Kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ku rwanya ruswa ku nsanganyamatsiko igira iti “Ruswa ni umwanzi w’Uburenganzira bwa Muntu n’iterambere ry’Igihugu, tuyamagane”.

Raporo ‘Rwanda Bribery Index’ yashyizwe hanze na Transparency International Rwanda mu Ukuboza 2023, ko urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ari rwo rufite abakozi bakiriye ruswa nyinshi.

Muri 4,527,000 Frw yatanzwe n’abantu 16, agera kuri 3,860,000 Frw ni iy’abasabaga ko ababo bari bafungiwe muri za kasho bafungurwa.

Uru rwego rwakurikiwe n’urw’ubushinjacyaha bufite abakozi bakiriye ruswa iri ku mpuzandengo ya 200,000 Frw, ubucamanza bufite abakozi bakiriye iri ku mpuzandengo ya 153,000 Frw buza ku mwanya wa gatatu.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko inzego zitandukanye zikora mu rwego rw’Ubutabera zikwiye gufata iya mbere mu kurwanya ruswa cyane ko bigaragara ko ikirimo.

Ati “Ibyo dusaba abandi tubanze twihereho. Twe kuba ba bandi bajya kureba umugogo uri mu jisho rya mugenzi we asize uri murye.”

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yagaragaje ko abakora mu nzego z’ubutabera nabo ari abantu, bityo ko hashobora kubonekamo abatari inyangamugayo.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot, yagaragaje ko nubwo ruswa igihari mu nzego z’ubutabera ariko abayigaragaweho bakurikiranwa.

Yagaragaje ko mu myaka itatu ishize, abantu bakora mu nzego z’ubutabera bakurikiranywe barimo abacamanza babiri, abashinshacyaha batanu, abahesha b’inkiko batanu, abunganizi batatu ndetse n’abagenzacyaha 16.

Ati “Inzego z’Ubutabera zikwiriye kugirirwa icyizere, hakorwa amakosa uwayakoze agahanwa.”

Inzego ziri mu Runana rw’Ubutabera zose zari zitabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru
Perezida w’Urugaga rw’abahesha b’Inkiko (ibumoso) ni umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro n’Abanyamakuru

Inkuru bijyanye

Back to top button