Andi Makuru

RIB yafunze Niyigena wa Minisiteri y’urubyiruko ukekwaho kwaka indonke abari mu marushanwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Niyigena Patrick, Umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko ashinjwa kubeshya abitabiriye amarushanwa ya YouthConnekt Awards, ko azabahesha ibihembo, akabasaba amafaranga.

RIB yatangaje ko Niyigena akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke n’icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Niyigena ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB yatangaje ko Niyigena Patrick, yifashishije umwanya w’akazi afite muri Minisiteri y’Urubyiruko akinjira mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutoranya abarushije abandi, mu irushanwa ry’Urubyiruko rwo kwihangira imirimo n’udushya ruzwi nka YouthConnekt Awards.

Yajyagamo akareba imyirondoro agatoranya amazina y’abarushanwa, ngo yarangiza akabahamagara abaka amafaranga kugira ngo bazaze ku rutonde rw’abazatsindira ibihembo bizatangwa muri iri rushanwa rya YouthConnekt Awards, 2024.

Ntabwo haramenyekana umubare nyakuri w’amafaranga y’indonke yakiriye biciye muri ibi bikorwa, gusa haracyakorwa iperereza.

Icyaha gusaba no kwakira indonke kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Aramutse ahamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’Itegeko mu nyungu ze bwite, yahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 5,000,000 FRW ariko atarenze 10,000,000 FRW.

RIB yashimiye abakomeje kwanga umuco mubi wo gutanga no kwakira ruswa, ibashishikariza gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari ubasabye cyangwa ubahaye ruswa kugira ngo ababikora bose bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

RIB yibukije ko ingingo ya 19 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ku mpamvu zituma umuntu ataryozwa icyaha cya ruswa.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa ntafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa.”

Nta buryozwacyaha kandi bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke, ubimenyesha inzego z’ubutabera mbere y’uko ikurikiranwa ry’icyaha ritangira.

RIB yatangaje ko niba hari n’abandi Niyigena Patrick cyangwa undi watswe ruswa, cyangwa afite andi makuru afitanye isano na ruswa; akwiriye kuyegera agatanga amakuru.

Inkuru bijyanye

Back to top button