Andi Makuru

Museveni yeguriye umuhungu we Gen Muhoozi ubutware bw’igisirikare cyose.

Jenerali Muhoozi Kainerugaba yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Uganda mu mpinduka zakozwe na se Perezida Yoweri Museveni mu ijoro ryacyeye.

Ikigo cy’itangazamakuru cya leta, UBC, cyasohoye itangazo rigaragaza ko uwari usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo Jenerali Wilson Mbadi we yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe ubucuruzi muri minisiteri y’ubucuruzi n’amakoperative.

Jenerali Muhoozi yaherukaga mu mirimo ya gisirikare mu Ukwakira (10) 2022 ubwo se yamuvanaga ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.

Kuva mu mwaka ushize Muhoozi yatangiye kwigaragaza mu bikorwa bimeze nko kwiyamamaza kwa politike mu baturage mu bice bitandukanye bya Uganda.

Umwaka ushize kandi yatangaje inshuro ebyiri ubutumwa ko aziyamamaza mu matora yo mu 2026 kugira ngo asimbure se ku butegetsi. Ubwo butumwa yatangazaga kuri Twitter yahitaga abusiba nyuma y’amasaha.

Jenerali Muhoozi, uzuzuza imyaka 50 mu kwezi gutaha, mu 2022 yagaragaje – nanone ku mbuga nkoranyambaga – ubushake bwo kuva mu gisirikare, atangaza ko yakivuyemo ariko nyuma nanone ubwo butumwa aza kubusiba.

Kugeza vuba aha muri uku kwezi, Muhoozi yari agikora ibikorwa byo gusura imijyi n’ibyaro bitandukanye muri Uganda akakirwa n’imbaga y’abantu, agakora ibisa no kwiyamamaza.

Mu mpera z’icyumweru gishize yari mu mujyi wa Masaka, aho ku kibuga kinini bamwakiriyeho abafashe ijambo basubiyemo ko ari we bashaka mu 2026.

Kuba se yamugize umugaba w’ingabo bishobora kugaragara nko kumuvana muri ibi bikorwa amazemo igihe bya politike, ariko intego nyamukuru yabyo ntizwi neza.

Ntibizwi neza niba Perezida Museveni, umaze imyaka 38 ku butegetsi, ashyigikiye ko umuhungu we ari we wamusimbura, ntacyo arabivugaho ku mugaragaro, kandi kugeza ubu ntibizwi neza niba Museveni azongera kwiyamamaza mu 2026, nyuma yo gutsindira manda ya gatandatu mu 2021.

Jeneraali Muhoozi wagaruwe mu gisirikare habura imyaka 2 ngo hatorwe perezida aherutse gusa n’uwiyamamaza ahitwa Masaka mu majyepfo ya Uganda

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button