Andi Makuru

Sunak yaba ari mu kaga kubera amatora ku kohereza abimukira mu Rwanda

Batumiwe mu biro Downing Street bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ngo basangire ifunguro rya mu gitondo. Bareshywa imbonankubone, bareshywa kuri telefone, bareshywa kuri radio na televiziyo.

Guverinoma iri mu kazi ko kwemeza (kumvisha), ku kigero tutari twarigeze tubona kuva Rishi Sunak yaba Minisitiri w’intebe. Abadepite barimo gusangwa imbonankubone – mu rwego rwo kugira ngo baze kuba bahari mu matora y’uyu munsi.

Ndetse abadepite barimo gusangwa no muri politiki – mu rwego rwo kugira ngo abaminisitiri bamenye uko abo badepite bateganya kuza gutora.

Abadepite hafi 20 batumiwe muri Number 10, irindi zina ry’ibiro bya minisitiri w’intebe, mbere na mbere kugira ngo basangire ku ifunguro rikoze mu bigori (cornflakes) cyangwa wenda n’ikindi kintu cyo kubiyegereza kurushaho.

Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri guverinoma batsimbaraye, nibura kugeza ubu, ko amatora aba rwose nkuko ateganyijwe.

Kimwe mu bishoboka – niba barimo kubona ko batsindwa – cyaba kuburizamo amatora. Ibyo byaba ari ukwemera ko batsinzwe – n’ishyano ryaba riguye ku butegetsi bwa minisitiri w’intebe – ariko byaba byoroheje ku ruhande rwe ugereranyije no kuba amatora yakomeza akaba akayatsindwa by’ukuri.

Ariko oya, nabwiwe n’abategetsi bo ku rwego rwo hejuru benshi, ko kuva mu matora bitari bubeho.

Barabizi ko ubwiganze bwa guverinoma buza gushegeshwa – abadepite bamwe bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative baraza kwifata cyangwa batore oya – ariko bagereranya ko baza gutsinda.

Umwe mu bo mu ishyaka rya Conservative ufite amakuru y’imbere yo mu ishyaka agereranya ko bagenzi be barenga 20 baza kwigomeka.

Mu gihe uwo mubare waba utoye oya, aho kwifata, ibintu byaba birimo gukomera cyane kuri guverinoma.

Kandi abigometse bagereranya ko bafite imibare yo gutuma batsinda guverinoma.

Kandi iyo ni yo mpamvu buri jwi ryose rifite agaciro.

Abo mu ishyaka rya Conservative bamaze igihe bareshya ishyaka rya Democratic Unionist Party (DUP) ryo muri Ireland ya Ruguru. Rishobora kuba ryabashyigikira?

Ishyaka rya DUP kuri ubu riracyategereje, rireba icyo rishobora kubyungukiramo.

Kandi abadepite bo mu kanama k’iterambere mpuzamahanga ntibakigiye mu rugendo mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Caraïbes.

Urwo rugendo rwabo rwaburijwemo kubera ko ababakuriye banze guha uruhushya abadepite rwo gutuma bataboneka mu matora yo kuri uyu wa kabiri.

Umwuka w’akaga urumvikana i Westminster, aho inteko ishingamategeko ikorera.

Gahunda ya guverinoma y’Ubwongereza yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, n’ubutegetsi bwa Rishi Sunak, biri mu kaga.

BBC

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button