Andi MakuruUbutabera

Minisitiri w’Ubutabera yasabye 362 basoje amasomo y’ubumenyingiro mu by’amategeko muri ILPD guhugukira ikoranabuhanga

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yagaragarije abanyeshuri basoje amasomo yabo muri ILPD, akamaro k’ikoranabuhanga mu Isi ya none, abasaba kuryifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ubu ni ubutumwa yagejeje ku banyeshuri 362 bakomoka mu bihugu bitandatu bya Afurika, basoreje amasomo yabo mu Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza Imbere Amategeko, ILPD, rifite icyicaro gikuru i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Ni ku nshuro ya 12 abanyeshuri bahawe impamyabushobozi muri iri shuri.

Uyu muhango wo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabushobozi, watangijwe na Minisitiri w’Uburezi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ILPD (Chancellor), Twagirayezu Gaspard, kuri uyu wa Kane kuwa 28 Werurwe 2024, ubera kuri Stade ya Nyanza, mu Karere ka Nyanza.

Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge bw’ubukorano rikomeje kwiharira igice kinini cy’ubuzima bwa muntu ndetse no mu rwego rw’ubutabera, ahamagarira abasoje amasomo yabo kwiga kuribyaza umusaruro bakanoza akazi kabo.

Ati “Mubishatse ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ryaba ari intwaro ikomeye cyane mu kazi kanyu nk’abanyamategeko. Bimwe mu byo ryabafasha harimo gukora no kugenzura amasezerano gukora ubushakashatsi, guteganya ibisubizo ku bibazo runaka kuko rishobora gucukumbura ibisubizo byatanzwe ku bibazo bimwe mu gihe cyahise, n’ibindi byinshi.”

“N’ubwo ryadufasha mu buzima bwa buri munsi, ntibivuze ko rizadusimbura, ahubwo togomba kumenya uko turikoresha. Iyi niyo mpamvu tugikeneye abanyamategeko b’abanyamwuga.”

Aba banyeshuri bashyikirijwe impamyabushobozi barimo 358 bo mu bihugu bya Cameroun, Gambia, Kenya, Sudan y’Epfo, Uganda ndetse n’u Rwanda bahawe iza ‘Diploma in Legal Practice-DLP’, zihabwa abashaka kwinjira mu mwuga w’ubucamanza, ubushinjacyaha n’abunganizi mu by’amategeko.

Harimo kandi abandi bane bo mu Rwanda bahawe impamyabushobozi ya ‘Civil Procedure Practice’.

Abarimo Tumwine James, Nsengiyumva Iriho Nadege, Havugimana Didier na Irafasha Denyse, ufite ubumuga bwo kutabona wanashimye cyane ukudaheza kw’iri shuri, nibo bahembwe nk’abahize abandi basozanyije amasomo muri iki cyiciro. Aba bakurikiranye amasomo ajyanye na ‘Legal practice- DLP’.

Umunyeshuri wari uhagarariye abandi Ngarambe John, yavuze ko ubumenyi bakuye muri iri shuri buzabafasha kuba indashyikirwa no kuba abanyamategeko b’abanyamwuga, bitezweho gutanga umusanzu mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Ati “Aya masomo azatuma imikorere yacu irushaho kurangwa n’ubudakemwa. Ndashimira cyane Umukuru w’Igihugu na guverinoma, kuko ibi ntibyari kugerwaho bitari kubw’inkunga yabo.”

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Aimé Muyoboke Kalimunda, yavuze ko impamyabushobozi za Diploma in Legal Practice (DLP) zimaze gutangwa n’iri shuri zavuye kuri 3,166 umwaka ushize, zigera kuri 3,524, naho iza Diploma in Civil Procedure Practice zavuye kuri 25 ubu zigeze kuri 29.

Yavuze ko abanyeshuri barangije amasomo yabo muri ILPD kuva yatangira batumye iri shuri rihinduka ihuriro ry’abagore n’abagabo, ubu baba mu Rwanda no mu mahanga, bumva neza ko ubutabera aricyo kibazo gikomereye abantu ku Isi.

Yabasabye ko mu nshingano zabo zitandukanye bajya bita ku ngaruka za buri cyemezo bagiye gufata, bakamurikirwa n’umutima w’ukuri mu byo bakora byose kandi bakirinda icyatuma bataba abanyamwuga cyangwa icyo aricyo cyose cyatera akarengane.

ILPD yatangiye ifite porogaramu imwe none imaze kugira izirenga 14. Itanga kandi n’amasomo y’igihe gito ku bantu bagera nibura ku 1,000 buri mwaka.

ILPD yatangiranye intego yo uguharanira kuba ihuriro ry’abanyamwuga mu by’amategeko haba mu Rwanda, mu Karere, muri Afurika n’Isi muri Rusange.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yasabye abasoje amasomo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu kazi kabo

Inkuru bijyanye

Back to top button