Andi Makuru

Ingengo y’imari y’u Rwanda iziyongeraho 11.2% ingane na miliyari 5690.1 Frw zizakoreshwa muri 2024/2025

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko ingengo y’imari iteganyijwe kuzakoreshwa mu mwaka wa 2024/2025 ari miliyari 5690.1 Frw, akaba yariyongereyeho miliyari 574.5 Frw bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5115.6 Frw yakoreshejwe mu mwaka wa 2023/2024.

Yabitangaje kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse mu mwaka wa 2024/2025.

Minisitiri Dr Ndagijimana yagaragaje ko amafaranga azava imbere mu gihugu angana na miliyari 3414.4 Frw bingana na 60% by’ingengo y’imari yose.

Ati “Ikaba ari intambwe ishimishije mu kwihaza mu ngengo y’imari.”

Amafaranga y’inkunga z’amahanga biteganyijwe ko azaba agera kuri miliyari 725.3 Frw bingana na 12.7% mu gihe inguzanyo z’amahanga biteganyijwe ko zizagera kuri 1318.1 Frw bingana na 23.2% by’ingengo y’imari yose.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu kongeraho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 83.2% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 3421.2 Frw, bingana na 60% by’ingengo y’imari yose, amafaranga azakoreshwa mu iterambere n’ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 2268.9 Frw bingana na 40% by’ingengo y’imari yose.

Dr Ndagijimana yatangaje ko gahunda z’ibikorwa zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha “kugera ku ntego z’iterambere twihaye, zikubiye muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bukungu n’ibindi bibazo bituruka hanze y’igihugu cyacu.”

Ati “Habayeho ibiganiro hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’inzego zose za Leta ku igenamigambi no ku ngengo y’imari y’umwaka utaha kugira ngo humvikanwe ku bikorwa n’imishinga bizitabwaho muri uwo mwaka ndetse no mu gihe giciriritse mbere y’uko byemezwa n’inama y’abaminisitiri. Amafaranga yasaraganyijwe hagendewe ku ntego z’inkingi eshatu za gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere.”

Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6.6% mu mwaka wa 2024, na 6.5% mu mwaka wa 2025.

Iri zamuka rizagera kuri 6.8% mu 2026, na ho mu 2027 buzazamuke ku gipimo cya 7.2% byose bikazashingira ku bibazo bya politike n’ubukungu ku Isi.

Umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi biteganyijwe ko uzazamuka ku gipimo cya 5% mu 2024, ugereranyije na 1% bwari bwazamutseho mu 2023. Ni mu gihe umusaruro ukomoka ku nganda uzazamuka ku gipimo cya 8.9% mu 2024, ugereranyije na 10.9% wazamutseho mu 2023.

Umusaruro w’urwego rwa serivisi uzazamuka ku rugero rwa 6% ugereranyije na 11.2% wari wazamutseho mu 2023. Naho ibiciro ku masoko biteganyijwe ko bizazamuka ku mpuzandengo ya 5% mu 2024 ugeraranyije na ugereranyije na 14% byari byazamutseho mu 2023.

Dr Ndagijimana yahamije ko iri gabanyuka ry’ibiciro ku masoko rizaterwa “n’igabanyuka cyane ry’ibiciro by’ibiribwa muri uyu mwaka.”

Ibyoherezwa mu mahanga byose, hakubiyemo ibicuruzwa, serivisi n’amafaranga ajya hanze y’igihugu yose biteganyijwe ko bizarenga ibyo igihugu gikurayo, hakazarengaho miliyoni 196.4$ bivuye kuri miliyoni 107$ mu mwaka ushize.

Dr Ndagijimana ati “Bizaturuka ahanini ku kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga harimo ibicuruzwa na serivisi ariko kandi bizanaturuka ku kwiyongera kw’inguzanyo zo hanze Leta ibona, ku mafaranga aturuka mu Banyarwanda baba mu mahanga ndetse no ku ishoramari rituruka mu mahanga.”

Mu gihe giciriritse politike z’ubukungu zizibandwaho zijyanye no kongera amafaranga yinjira mu ngengo y’imari ava imbere mu gihugu, bikubiyemo amavugurura y’amategeko agenga imisoro yakozwe n’andi azakorwa.

Mu bikorwa by’ingenzi harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’ibikorwa bifasha igihugu kubika umusaruro hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Gahunda yo guteza imbere gahunda yo guhanga imirimo izashingira ku gufasha inganda z’imbere mu gihugu gukoresha ikoranabuhanga, gushyira ibikorwaremezo by’ibanze mu byanya byahariwe inganda no gutanga ingurane.

Dr Ndagijimana kandi yavuze ko bazashyira imbaraga mu kubaka inganda z’amashanyarazi, bikajyanishwa no kuyageza ku ngo n’ibikorwa bitandukanye bitayafite.

Mu rwego rw’ibikorwaremezo hazakomeza gusanwa imihanda itandukanye no kongera uburebure bw’imihanda y’imihahirano, ndetse hazabubakwe icyambu cya Rusizi ku Kiyaga cya Kivu.

Mu nkingi y’imibereho myiza harimo kongera imiyoboro y’amazi meza mu mijyi no mu cyaro, no kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge n’ibindi.

Mu bijyanye n’ubuzima hazibandwa ku gusana no kwagura ibitaro bikuru bya Kabgayi na Muhororo no kongerera ubushobozi ibitaro bya Masaka bikaba ibitaro bya Kaminuza byigishirizwamo no kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura n’iz’ibyorezo.

Mu burezi hazibandwa ku kuzamura ireme ry’uburezi, gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, gushyira abarimu bashya mu myanya mu byiciro byose no guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ibikorwa by’ikoranabuhanga bizibandwaho birimo kurigeza mu bigo bitandukanye bitarifite birimo amashuri n’amavuriro, kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no kubaka ikigo gishinzwe gukoresha indege zitagira abapolote [drones operations center].

Mu rwego rw’ubutabera u Rwanda ruteganya guteza imbere ikoranabuhanga haba mu nkiko no mu magororero, ndetse no kongerera ubushobozi serivisi zitangwa na MAJ ku buryo zigera ku rwego rw’umurenge.

Iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2024/2025 igiye kuganirwaho n’abagize inteko ishinga amategeko, batange ibitekerezo na byo bishobora kuziyongeramo bikazakomeza ihinduka umushinga w’itegeko, uzabyara itegeko rishyiraho ingengo y’imari ya 2024/2025.

Kugeza ubu amafaranga amaze gukoreshwa mu ngengo y’imari ya 2023/2024 ni 4483.4 Frw bingana na 88% by’ingenggo y’imari ivuguruye.

Inkuru bijyanye

Back to top button