Ubutabera

Uwunganira Mudathiru na bagenzi be mu mategeko yafatiwe ibihano ashinjwa gutinza urubanza

Urukiko rw’Ubujurire rwaciye Me Gasengayire Alice wunganira bamwe mu bareganwa na Rtd Maj Habib Mudathiru, ihazabu ya 200.000 Frw ashinjwa gutinza urubanza.

Ni urubanza ruregwamo abantu 26 mu bujurire, aho Urukiko rwari rwiyemeje kuburanisha uru rubanza kugeza ku wa 15 Kamena. Icyakora kugeza ubwo hafatwaga iki cyemezo, hari hamaze kuburana abantu icyenda.

Me Gasengayire yunganira Mfitumukiza Assiel, Haguma Claude na Lubwama Suleiman. Uyu Lubwama ni Umunya-Uganda wanabaye mu Ngabo za RPA zabohoye igihugu, uvuga ko yinjiye muri P5 afashijwe n’Umunyarwanda witwa Felix uba muri Uganda.

Uru rubanza rwasubukuwe kuri uyu wa Kabiri, rwatangiye rutinze kubera ko Inteko Iburanisha yabanje gutegereza ko ikoranabuhanga rihuza ababuranyi, Urukiko n’izindi nzego z’ubutabera (IECMS) risubira ku murongo.

Kuri uyu wa 13 Kamena 2023, hagombaga kubanza kuburana Rtd Maj Mudathiru wunganiwe na Me Umulisa Paula, ariko umucamanza avuga ko imyanzuro ye yayishyize mu ikoranabuhanga yanditswe n’intoki, ibintu yavuze ko bitemewe ku mwavoka.

Umucamanza yahise asaba Me Umulisa gushyiramo imyanzuro ye yanditse n’imashini, ahamagara itsinda ryunganirwa na Me Gasengayire, abavoka bagenzi be bavuga ko mu gitondo yanditse ku rubuga bahuriraho ko yaherekeje umwana wagiye kubyara, ariko umucamanza avuga ko yagombaga kubimenyesha ubwanditsi bw’urukiko, ku buryo iyi myitwarire igamije gutinza urubanza.

Abavoka ariko bagaragaje ko IECMS yari yapfuye ku buryo atari kubishyira muri iri koranabuhanga, ariko umucamanza avuga ko yashoboraga no gutuma mugenzi we mu bwanditsi, urukiko rukabimenya mbere y’uko iburanisha ritangira.

Yavuze ko ari imyitwarire ikwiye guhanirwa hakurikijwe ingingo ya 18 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Iyo ngingo iteganya ko umuburanyi wese utinza ku bushake, iburanisha ry’urubanza kimwe n’uwiyambaza inzira zo kujurira mu buryo bwo gutinza urubanza, acibwa ihazabu mbonezamubano
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 20.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.

Umucamanza yakomeje ati “Bityo, turahana Me Gasengayire Alice. Ahanishijwe ihazabu ingana na 200.000 Frw, akazakomeza urubanza ari uko amaze kuyishyura.”

Iri tegeko riteganya ko iyo gutinza urubanza ku bushake bikozwe n’umwavoka cyangwa undi muntu uhagarariye umuburanyi, acibwa ihazabu mbonezamubano y’amafaranga y’u Rwanda
atari munsi ya 200.000 Frw ariko atarenze 500.000 Frw.

Iburanisha ryakomeje humvwa ubujurire bw’abaregwa, Rtd Maj Mudathiru ufatwa nk’uwari uyoboye iri tsinda akazaburana kuri uyu wa Gatatu.

Abaregwa uko ari 26 barimo Pte Muhire Dieudonné usanzwe muri RDF, barangajwe imbere na (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa n’Imyitozo mu Gisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Abafashwe bose bakuwe mu mashyamba ya Congo nyuma y’igico gikomeye batezwe n’ingabo z’icyo gihugu, FARDC, aho mu iburanisha benshi bahuriza ku kuvuga ko bashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019.

Icyo gihe ngo barashwe bari mu rugendo bava mu Bijabo muri Kivu y’Amajyepfo bimukira i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, bashaka kwegera aho bazaturuka bagaba ibitero mu Rwanda. Abarokotse icyo gico bamwe bafashwe na FARDC, abandi bishyikiriza MONUSCO.

Mu rubanza, benshi bahuriza ku kuba barajyanywe muri uyu mutwe bashutswe n’abantu babizezaga imirimo itandukanye irimo gucukura amabuye y’agaciro n’ubuhinzi, ku buryo basanga bataragize ubushake bwo gukora icyaha, bityo ko badakwiye guhanwa.

Ni ingingo ariko Ubushinjacyaha butemera, kuko buvuga ko mu gihe bamaze muri Congo bakoreshwaga imyitozo ya gisirikare, bazi neza ko intego ari ugukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Byongeye, ngo ubwo bishyikirizaga MONUSCO ntizari impuhwe bagize, ni uko barashweho bagakwirwa imishwaro, kandi ngo umurwanyi umanitse amaboko n’uwafatiwe mu mirwano bose ni kimwe.

Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button