Andi Makuru

HCR yitambitse mu mugambi wo kohereza mu Rwanda abashaka ubuhungiro mu bwongereza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryaburiye abacamanza ko rishobora kuba rifite ibimenyetso bishya byo muri uyu mwaka wa 2024 bigaragaza ko u Rwanda rwashyize mu kaga abasaba ubuhungiro, nubwo inteko ishingamategeko y’Ubwongereza yemeje itegeko ritangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Mu gikorwa gifite icyo gisobanuye gikomeye mu rugamba rukomeje mu nkiko kuri iyo gahunda, ku wa mbere HCR yabwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko irimo gukora iperereza ku birego bishya by’ihohotera.

Ibyo birego birimo ko abantu bashobora kuba baroherejwe mu bihugu aho bashobora gukorerwa iyicarubozo, nubwo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yavuze ko, muri icyo gihe, u Rwanda ari umufatanyabikorwa utekanye w’Ubwongereza.

Umucamanza yahaye uruhushya HCR rwo gutegura inyandiko y’ibyo bimenyetso mbere yuko indege itwaye abasaba ubuhungiro iva mu Bwongereza.

Icyo cyemezo cy’urukiko ni imbogamizi kuri leta y’Ubwongereza kuko igikorwa cya HCR cyabaye ingingo yafatiweho umwanzuro mu rukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza, ubwo rwanzuraga mu Gushyingo (11) mu 2023 ko gahunda ya mbere yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro inyuranyije n’amategeko.

Abanyamategeko ba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza James Cleverly babwiye urukiko ko nta muntu n’umwe uzoherezwa mu Rwanda mbere yo ku itariki ya 24 Nyakanga (7) uyu mwaka.

Ishyaka rya Labour, rwa mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryasezeranyije gukuraho iyo gahunda niriramuka ritsinze amatora rusange yo ku itariki ya 4 Nyakanga.

Nubwo hari urujijo kuri ejo hazaza h’iyi gahunda, ibirego bikomeye nibura birenga icumi ubu biri mu nkiko – byinshi muri byo ni iby’abantu ku giti cyabo basaba ubuhungiro bashaka kumenya ejo hazaza habo.

Mu rubanza rwa mbere kuri iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza, rwabaye hagati y’umwaka wa 2022 na 2023, ibimenyetso bya ONU byabaye ingenzi cyane mu gufata icyemezo niba u Rwanda rushobora gufatwa nk’ahantu hatekanye kandi hashyize mu gaciro ho kohereza abasaba ubuhungiro.

ONU yeretse inkiko z’Ubwongereza ibimenyetso byuko u Rwanda rukorera impunzi ikizwi nka “refoulement” – ni ukuvuga uburyo bunyuranyije n’amategeko bwo gusubiza umuntu usaba ubuhungiro mu gihugu yahunze, kandi rubizi ko ashobora kuhakorerwa iyicarubozo.

Mu iburanisha ryo ku wa mbere, abanyamategeko ba HCR bavuze ko ishaka igihe cyo gutegura no gutanga ibimenyetso bishya ku byabaye kuva yakusanya ibimenyetso bya mbere mu mwaka wa 2022.

Lawrence Bottinick, umutegetsi wo muri HCR, yabwiye urukiko, mu itangazo rikubiyemo ubuhamya, ko HCR nta ntambwe n’imwe yabonye yatewe ku bibazo yari yagaragaje.

Yagize ati: “By’umwihariko, UNHCR irabizi ko hakomeje kubaho ibikorwa bya ‘refoulement’ byo gukurwa mu Rwanda no kwima uburyo bwo gusaba ubuhungiro ku basaba ubuhungiro mu Rwanda nyuma y’itariki y’ibyo natangaje mbere.”

Yongeyeho ati: “Ibi byabaye mu buryo butandukanye ndetse byarakomeje kugeza mu 2024.”

Bottinick yavuze ko ibyo byabaye byakomeje gutesha agaciro “ubudakemwa, ukwizerwa no guhama” kwa gahunda y’u Rwanda yo gusuzuma ibijyanye n’impunzi – ariko ko itsinda rya ONU ricyeneye ikindi gihe cyo gukusanya no kugenzura ibyabaye mbere yuko bigezwa mu rukiko.

Abanyamategeko ba HCR banabwiye urukiko ko abakozi bayo bahuye n’abategetsi b’Ubwongereza i Kigali ku itariki ya 7 Ukuboza (12) mu mwaka ushize, bababwira ko bazi nibura inshuro zirindwi za ‘refoulement’ zabayeho mu 2023.

Kuri uwo munsi, Minisitiri w’intebe Sunak yatangaje gahunda ye nshya ijyanye n’u Rwanda, ibuza abacamanza gusuzuma niba u Rwanda rudatekanye.

Abanyamategeko ba Minisitiri Cleverly babwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko nta mpamvu ihari mu rwego rw’amategeko yatuma ikibazo na kimwe mu bishobora kuba birimo kuzamurwa na HCR gikwiye kubuza indege kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro ku itariki ya 24 Nyakanga.

Ariko umucamanza Martin Chamberlain yanzuye ko ibimenyetso bya HCR bishobora kuba ingenzi, ayiha uruhushya rwo gukusanya ibimenyetso byinshi bishoboka byo kugaragariza urukiko bitarenze ku itariki ya 28 y’uku kwezi kwa Kamena (6).

Umucamanza yahaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu igihe cyo kugeza ku munsi uzakurikira amatora rusange ngo abe yabwiye urukiko icyo atekereza kuri ibyo bimenyetso bya ONU.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button