Andi Makuru

Kagame yakuye bamwe muri guverinoma ashyiramo amasura mashya mu myanya ikomeye.

Perezida Paul Kagame yagize Ambasaderi Olivier Nduhungirehe minisitiri w’ububanyi n’amahanga, na Aimable Havugiyaremye agirwa umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’iperereza, nk’uko biri mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya minisitiri w’intebe.

Nduhungirehe wari ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yasimbuye Vincent Biruta, umwe mu bamaze igihe kinini muri guverinoma y’u Rwanda, ubu wagizwe minisitiri w’umutekano mu gihugu, naho Havugiyaremye wari umushinjacyaha mukuru yasimbuye Jenerali Majoro Joseph Nzabamwita wari kuri uriya mwanya kuva mu 2016.

Muri Kanama (8) 2020 ni bwo Amb. Nduhungirehe yagizwe ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, hari hashize amezi ane hasohotse itangazo rimwirukana muri guverinoma ku mwanya yariho nk’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga “kubera imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu”.

Mu minsi ishize, Amb. Nduhungirehe yavuzwe mu ruhererekane rw’inkuru zakozwe n’ihuriro ry’ibinyamakuru mu cyitwa Forbidden Stories, ko yakoresheje urubuga rwa X mu rindi zina na konti mu “guhungeta abanyamakuru cyangwa abashakashatsi bagaragaje kunenga ubutegetsi” bw’u Rwanda. Bimwe muri ibi binyamakuru byavuze ko umwe muri abo bashakashatsi yatanze ikirego kandi ko iperereza kuri Nduhungirehe ryatangiye mu Bubiligi.

Amb. Nduhungirehe yagiye yandika kenshi anenga ibikubiye muri izo nkuru za Forbidden Stories, hamwe yavuze ko “nta kimenyetso”, ko zishingiye kuri “ni abantu bamwe batubwiye”, yazise kandi “ibihuha n’ibihimbano by’ibinyoma, byatangajwe bigamije iterabwoba ry’itangazamakuru ryo mu burengerazuba”.

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe yanditse kuri X ko yijeje Perezida Kagame wamugiriye icyizere “kuzakoresha uburambe mfite mu bubanyi n’amahanga no muri politiki… mu guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga…”

Amb Nduhungirehe yijeje Perezida Kagame guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga.”

Vincent Biruta wari umaze imyaka hafi itanu nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yagizwe minisitiri w’umutekano, minisiteri mu myaka ya vuba yagiye ivanwaho ikongera ikagarukaho, yasimbuye Alfred Gasana, we wahise asabirwa kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi gusimbura Nduhungirehe.

Vincent Biruta, ari muri guverinoma y’u Rwanda mu myanya yo hejuru itandukanye kuva mu 1997, aho yabaye minisitiri w’ubuzima, minisitiri w’imirimo ya leta, minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho, perezida w’inteko ishingamategeko, perezida wa sena, minisitiri w’uburezi, minisitiri w’umutungo kamere, minisitiri w’ibidukikije, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, na minisitiri w’umutekano ubu.

Mu bandi binjijwe muri guverinoma mu itangazo ryo mu ijoro ryacyeye, harimo Consolée Uwimana, umwaka ushize watorewe kuba umukuru wungirije Paul Kagame mu ishyaka FPR-Inkotanyi, yagizwe minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango asimbuye Valentine Uwamariya, we wagizwe minisitiri w’ibidukikije.

Mu bashya bashyizwe muri guverinoma harimo Consolée Uwimana mu 2023 watorewe kuba umukuru wungirije w’ishyaka FPR-Inkotanyi

Yusuf Murangwa, wari umaze imyaka hafi 15 ari umukuru w’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare, yagizwe minisitiri w’imari n’igenamigambi, asimbura Ndagijimana Uzziel, we utahawe undi murimo muri iri tangazo.

Hari kandi Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, asimbuye Jeannette Bayisenge, wari uri kuri uwo mwanya kuva muri Kanama mu 2023, ubu utahawe izindi nshingano n’iri tangazo.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button