Andi Makuru

Abahesha b’Inkiko b’umwuga biyemeje gukomeza gukumira ko Jenoside yazongera ukundi

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bihaye umukoro wo gukomeza gutandukana n’abanyamategeko bo muri Leta za mbere bateshutse ku ihame ryo kubahiriza amategeko nta vangura.

Ibi ni ibyagarutsweho mu rugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize jenoside yakorewe abatutsi, umuhango wajyanishijwe no gusura ndetse no kunamira abatutsi basaga ibihumbi 5 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa NTARAMA mu Bugesera.

NTARAMA, ni hamwe mu hantu hazwi cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. Hahoze habarizwa muri Komini ya Kanzenze. Ni imwe muri komini zo mu bugesera zoherezwagamo abatutsi babaga barameneshejwe n’ubutegetsi bubirukana mubindi bice by’igihugu kugira ngo bazahicirwe n’isazi ya Tsetse.

Itotezwa ry’abatutsi ryatangiye muri 1959, ryigaragarije cyane mu Bugesera cyane cyane ubwo ibitero by’inyenzi byatangiraga muri 1963, aho abatutsi batangiye kwica bitwa ibyitso by’inyenzi, ndetse no muri 66 byarasubiriye nubundi baricwa.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga Me NIYONKURU Jean Aimé yemeza ko urwego rw’Ubutabera rwatsinzwe urugamba rwo kurengera abanyantege nkeya.

Mu butumwa bwe yagarutse ku ruhare rw’inzego z’ubutabera mu kurenganya abatutsi aho kubarengera, ibyo agaragaza ko biha umukoro ukomeye abanyamategeko ba none wo gukoresha ubumenyi bafite mu mategeko bakarwanya  akarengane no gukumira ko Jenoside yazongera kuba ukundi.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimé yavuze ko Kwibuka ari ingenzi cyane.

Perezida w’Urugaga kandi yasabye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bose gukomeza umuco wo Kwibuka bazirikana uruhare bagomba kugira bakoresheje ubumenyi bafite maze bakanyomoza abigize impirimbanyi zo kugoreka amateka yaba mu Rwanda no mu mahanga, kuko bene abo bifuza gusubiza igihugu mu icuraburandi kimaze kwikuramo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera , Gahongayire Myriam, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije Abahesha b’Inkiko ko igikorwa cyo Kwibuka ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye mu banyarwanda.

Gahongayire yihanganishije abarokotse Jenoside ndetse asaba Abahesha b’Inkiko
b’Umwuga n’abandi bari mu nzego zitanga ubutabera, kwigira ku mateka ya
Jenoside n’ibyatumye ishoboka maze bagakora ikinyuranyo binyuze mu kubahiriza amategeko no kutavangura Abanyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe kwegereza abaturage Ubutabera muri Minijust Gahongayire Myriam yasabye abari mu nzego zitanga ubutabera gukomeza kubahiriza amategeko no kwirinda icyavangura Abanyarwanda

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera ni hamwe mu hantu hagaragaza amateka y’ubugome n’ubwicanyi ndengakamere kuko Abatutsi bahungiye ku yahoze ari santarali ya Ntarama bibwiraga ko mu kiliziya bazaharokokera nk’uko bajyaga bahahungira no mu bwicanyi bwabanjirije Jenoside nyirizina ariko byarangiye abahahungiye bose biciwe muri iyo kiliziya yanahinduwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Visi Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ashyira indabo ku mva iruhukiyemo abarenga 5000 muri uru Rwibutso
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko Me NIYONKURU Jean Aimé na Mme GAHONGAYIRE Myriam wa Minijust bakurikiye amateka ya Jenoside i Ntarama

Ahabona

Inkuru bijyanye

Back to top button