Andi Makuru

Bwa mbere Putin agiye gusura Korea ya Ruguru mu myaka 24 ishize

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri asura Koreya ya Ruguru ku nshuro ya mbere mu myaka 24 ishize.

Putin arahurira na mugenzi we Kim Jong Un mu murwa mukuru Pyongyang, bagirane ibiganiro.

Aba bategetsi baheruka guhura muri Nzeri (9) mu 2023 mu nama i Vladivostok mu burasirazuba bw’Uburusiya hafi y’umupaka muto ibi bihugu bihana, ariko iyi ni inshuro ya mbere Putin asuye Pyongyang kuva mu 2000.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zihangayikishijwe no “gukomera kurushaho kw’umubano w’ibi bihugu”.

Kremlin (ibiro bya perezida w’Uburusiya) bisobanura iki gikorwa nk’“uruzinduko rwa perezida rw’ubucuti”, ibinyamakuru mu Burusiya bivuga ko Putin na Kim basinya ku masezerano y’ubufatanye, arimo agendanye n’umutekano, maze bagasohora amatangazo.

Akarasisi ku rubuga rwa Kim Il Sung karateganyijwe. Putin kandi biteganyijwe ko azitabira igitaramo i Pyongyang akanasura urusengero rumwe gusa rw’Aba Orthodox ruri muri iki gihugu – Ubusanzwe idini rya Orthodox ni ryo ryiganje cyane mu Burusiya.

Hari amakuru ko Putin azacumbika muri Kumsusan guesthouse i Pyongyang, aho Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yacumbitse ubwo yasuraga iki gihugu mu 2019.

Byitezwe ko Putin ajyana na minisitiri mushya we w’ingabo Andrei Belousov, ndetse na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov na minisitiri w’intebe wungirije Alexander Novak.

Mbere y’uru ruzinduko Perezida Putin yashimiye Korea ya Ruguru ku “gushyigikira yeruye” Moscow mu ntambara irimo muri Ukraine, mu ibaruwa yatangajwe mu binyamakuru bya Korea ya Ruguru.

Muri iyo nyandiko yatangajwe n’ikinyamakuru Rodong Sinmun, kibogamiye kuri leta ya Korea ya Ruguru, Putin yizeje kubakana na Pyongyang ‘systems’ z’ubucuruzi n’umutekano “zitagenzurwa n’uburengarazuba”.

Mu cyumweru gishize Perezida Kim yavuze ko umubano n’Uburusiya “wakuze ukavamo umubano udashobora gusenyuka w’inshuti mu rugamba.”

Mu guhura kwabo umwaka ushize, Putin yavuze ko yabonye “amahirwe” mu bufatanye bwa gisirikare na Korea ya Ruguru, mu gihe Kim yifurije perezida w’Uburusiya “intsinzi” muri Ukraine.

Ibiro bya perezida wa Amerika – White House – byavuze ko bitewe impungenge no kwiyongera kw’umubano w’Uburusiya na Korea ya Ruguru.

John Kirby uvugira akanama gashinzwe umutekano wa Amerika yabwiye abanyamakuru ati: “Dutewe impungenge n’urwo ruzinduko.

Yongeraho ati: “Ikiduteye impungenge ni ukwiyongera kw’umubano hagati y’ibi bihugu byombi.”

John Nilsson-Wright ukuriye porogaramu ya Japan and Koreas mu kigo Centre for Geopolitics cya Kaminuza ya Cambridge avuga ko Putin arimo gukomeza ubucuti “n’inshuti zo mu gihe cy’intambara y’ubutita” mu muhate wo “gusubiza abibaza ko Amerika n’inshuti zayo babashije gushyira Moscow mu kato.”

Mu 2000, mu ntangiriro z’ubutegetsi bwe nka perezida, Putin yahuye na se wa Kim, Kim Jong Il, wari umutegetsi w’ikirenga.

Umubano w’ibi bihugu bibiri wariyongereye mu myaka ya vuba, cyane cyane kuva Uburusiya bwatera Ukraine.

Korea ya Ruguru ikeneye ubufasha mu ikoranabuhanga ryo mu isanzure, nyuma y’uko ku nshuro ya kabiri kohereza icyugajuru cy’ubutasi kuri ‘orbit’ bitakunze– ikeneye n’ibiribwa, ibitoro, n’amadevize.

Mu gihe Uburusiya na bwo bwugarijwe n’ubucye bw’intwaro ku ntambara burimo muri Ukraine.

Washington na Seoul bishinja Pyongyang guha Moscow intwaro za muzinga n’ibindi bikoresho, nayo igahabwa ibiribwa n’ikoranabuhanga.

Uburusiya na Korea ya Ruguru byombi bihakana ko hari uguhahirana nk’uko gukorwa.

Nyuma ya Korea ya Ruguru, byitezwe ko Putin asura Vietnam, igihugu cy’igikomuniste n’inshuti y’igihe kirekire y’Uburusiya, aho abategetsi b’ibihugu byombi byitezwe ko bazaganira ku ngingo nk’ubucuruzi.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button