Andi Makuru

‘Igihugu cyacu kizaguma mu mahoro uko byagenda kwose’ – Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruri “mu mahoro” kandi ko ruzaguma “mu mahoro uko byagenda kose”, mu ijambo ryo kwizihiza umunsi wo kwibohora wo kwibuka igihe umutwe wa APR yari ayoboye wafashe ubutegetsi ukanahagarika jenoside ubu hashize imyaka 30.

Yakomoje ku mahoro avuga ko ari “amahitamo Abanyarwanda bakoze”, no “kubana amahoro n’ubishaka”. Yavuze ibi mu gihe hakomeje umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwe n’ubw’ibihugu bituranyi bya DR Congo n’u Burundi.

Perezida Kagame yavuze ko habaye impinduka mu kubaka ibikorwa remezo mu Rwanda, ahereye kuri Stade Amahoro ivuguruye ibirori by’uyu munsi byizihirijwemo, no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Kagame yavuze ko bubatse “leta ikorera bose nta vangura” na “politike ntigikoreshwa nk’igikoresho cyo guheza bamwe cyangwa kugirirana nabi”.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ariko bashinja Paul Kagame n’ishyaka akuriye riri ku butegetsi gukora politike itihanganira abatabona ibintu kimwe na we, kubaheza, no kubagirira nabi.

Mu ijambo rye yavuze ko hari “abantu bacye hanze (y’u Rwanda) n’ubu batumva Abanyarwanda”, avuga ko “bamwe muri bo bagerageza no kubangamira ibyo dukora”, ati: “…ariko izo ngufu mbi nta cyo zigeraho”.

Paul Kagame avuga ko bacyeya bagerageza kubangamira ibyo u Rwanda rukora batarubuza gukomeza imihigo

Yasabye urubyiruko ‘gukomereza aho tugejeje’

Nubwo perezida Paul Kagame arimo kwiyamamariza manda ya kane, kandi akaba yemerewe n’itegeko nshinga kwiyamamaza indi manda imwe nyuma y’inshya byitezwe ko azatangira muri uyu mwaka wa 2024, uyu munsi yabwiye urubyiruko yise “ikiragano cyo kwibohora” ko ari rwo rugomba gukomereza aho ab’ikiragano cye bagejeje.

Yagize ati: “Abakiri bato, cyane cyane abavutse mu myaka 30 ishize na mbere yayo ho gato, iki gihugu ni icyanyu ngo mukirinde, mugiteze imbere.

“Twe twatangiye ibyo mu myaka 30 ishize, twizeye mwebwe ikiragano cyo kwibohora ngo mutwakire…. mukomerezeho politike nziza twubatse.”

Yasabye urubyiruko “kuvuga”, “kwitabira” no “kurinda agaciro” nk’ibintu by’ingenzi rugomba kurindira ibiragano bizaza by’Abanyarwanda.

Asoza, ati: “…kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button