Biden yategetswe gutanga gihamya ko agishoboye kuyobora
Umuterankunga wa Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Charles Myers, yamuhaye iminsi itanu yo gushimangira niba afite ubushobozi bwo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma y’aho tariki ya 28 Kamena 2024 Biden yitwaye nabi mu kiganiro mpaka cyamuhurije na Donald Trump kuri CNN, Myers yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu akwiye kwerekana niba azashobora kuyobora Amerika muri manda ya kabiri.
Myers usanzwe ari Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigo Signum Global Advisors yatangaje ko iki kiganiro mpaka cyaciye igikuba mu baterankunga ba Biden ndetse n’abandi bari mu butegetsi bwa Amerika.
Yagaragaje ko intege nke za Biden w’imyaka 81 y’amavuko zishobora kuzagira ingaruka ku bikorwa byo kumwamamaza, ateguza ikinyamakuru The Bloomberg ko hari abantu bakomeye muri Amerika bitegura gusaba Umukuru w’Igihugu gukuramo kandidatire, agasimburwa n’undi mu-democrate.
Ati “Ndi kumva igitutu cyinshi ndetse n’umuhangayiko birenze ibiri mu baterankunga.”
Iki kinyamakuru cyasobanuye ko cyakiriye amakuru y’uko hari bamwe mu badepite bo mu ishyaka ry’aba-democrates bateganya kwandikira Biden ibaruwa, bamusaba gukuramo kandidatire, icyakoze ngo amazina yabo ntaramenyekana.
Myers yasobanuye ko gutegereza igisubizo cya Biden cyo kugaragaza ubushobozi bwe bitazasaba ibyumweru, ahubwo ko iminsi itanu ihagije.
Yagize ati “Ntekereza ko tuzamenya niba Perezida akiri mu ihatana mu minsi ine iri imbere cyangwa itanu. Sintekereza ko bizaba ibyumweru bitatu.”
Nyuma y’ikiganiro mpaka, Biden yabwiye abamushyigikiye ko afite intege nke z’ubusaza ariko ko agifite ubushobozi bwo kuyobora Amerika. Ku wa 3 Nyakanga 2024, yavuze ko atazigera akuramo kandidatire ye, agaragaza ko afite icyizere cyo gutsinda Trump.
The Wall Street Journal