Kagame yagarutse ku mwihariko wa Nyagatare mu mateka y’ubuhunzi
Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagaragaje ko Akarere ka Nyagatare gafite umwihariko mu mateka y’Igihugu kuko benshi mu babohoye u Rwanda ari ho basohokeye bajya kuba impunzi, ndetse bakaza no kuhinjirira ubwo urugamba rwari rutangiye.
Amateka yihariye y’Akarere ka Nyagatare, Paul Kagame yayagarutseho kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga mu 2027, ubwo yahiyamamarizaga.
Yibukije abari bitabiriye iki gukorwa ko Nyagatare ifite amateka yihariye kuko yabaye amarembo benshi mu babohoye u Rwanda banyuzemo basohoka, ndetse baza no kuyinjiriramo.
Ati “Murabizi ko muri aka Karere ari ho abantu binjiriye. Mu 1990, niho abantu binjiriye tuza kubohoza Igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye tujya kuba impunzi, bamwe muri twe icyo gihe twari abana ba bandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa. Aho twambukiye tujya kuba impunzi mu gihugu cy’igituranyi na none ni muri aka Karere, ayo mateka murayumva, aho twasohokeye na none niho twinjiriye.”
Kagame yagaragaje ko muri icyo gihe imibereho y’Abanyarwanda yari igoye ku buryo benshi bibazaga niba bari buramuke.
Ati “Dusohoka, hari uburyo abantu babayemo bavuga bati ’ntiburi bucye, icyo gihe cyari icya ntiburi bucye, tugaruka byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya byanze bikunze, bugomba gucya. N’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese bugomba kujya bucya.”
Yakomeje agaragaza ko nubwo ubuzima bwari bugoye we yagize amahirwe ko kubasha kubaho ndetse akabikuramo isomo.
Ati “Uko mundeba aha umenya ndi n’umunyamahirwe cyane kurusha abandi, ndi umunyamahirwe. Amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike, imyaka aho abantu bibaza niba buri buke cyangwa niba bari buramuke, iyo myaka yose njyewe nkaramuka, ntabwo ari ubutwari, ntabwo ari ikindi cyose ni amahirwe, ariko rero nabyo biravuze ngo waramutse, wagize ayo mahirwe ugomba gukora ikizatuma n’ejo uramuka ndetse n’abandi bakaramuka.”
Mu 1990 ubwo abagize RPA batangizaga urugamba rwo kubohora igihugu binjiriye mu Karere ka Nyagatare ku Mupaka wa Gatuna, kuko bateye baturutse Uganda.
Aka karere kandi gafite umwihariko kuko ariho ha mbere RPA yafashe ubutaka mu Gihugu, ndetse bukaza kwitwa Agasantimetero.
Kuva muri Nyakanga 1991 kugeza muri Werurwe1992, nibwo ingabo za RPA zagotewe mu gace gato kangana na kilometero zirindwi z’ubutambike n’eshatu z’ubuhagarike, ugana ku mupaka wa Uganda.
Ni mu gace kamenyekanye nka Santimetero bitewe n’uko leta yakitaga, kagizwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama.
Ingabo za RPA zari muri iki gice ku buryo Perezida Habyarimana yavugaga ko bagomba kuzitsinsura zigasubira hakurya y’umupaka.
Muri Santimetero harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi, n’ebyiri z’intambike, ikaba yari irimo akameza n’intebe Perezida Kagame yifashishaga mu gupanga neza urugamba, hirya gato uhasanga aho abayobozi b’ingabo bicaraga ubwo bazaga guhabwa amabwiriza.
Muri Santimemetero kandi uhasanga umusozi wa Shonga uri hejuru cyane ahitegeye indi misozi yari igose Sentimetero, iriho n’imbunda z’umwanzi. Iyo misozi ni Mabare, Bushara 1, Kabuga, Mutojo, Nyamirama, Bushara 2, Kentarama na Nyabihara.
Mu bantu bakunze gusura ibi bice bigize umuhora watangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu abenshi bakunze gutinda ahari indake Perezida Kagame yabagamo ari na yo mpamvu hagiye kuvugururwa hakubakwa neza.
igihe