Andi Makuru

Abaministiri bahagarariye ibihugu bya EAC baba bari bugere ku gisubizo cy’ibibazo by’imibanire mu karere?

Abaminisitiri bahagararariye guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi guhera kuri uyu wa 6 Nyakanga 2024 bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu uyobowe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) uri kubera i Arusha muri Tanzania.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abandi bo mu bihugu bigize EAC ushingiye ku mwanzuro wafashwe n’abaminisitiri bo muri uyu muryango ubwo bahuriraga i Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 16 Gashyantare 2024.

Aba baminisitiri bateguraga inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yari igamije kwiga ku bibazo bibangamiye uyu muryango birimo umwuka mubi watutumbye mu mubano wa bimwe mu bihugu biwugize, ari byo: u Rwanda, RDC n’u Burundi.

Muri uyu mwihererero, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Guverinoma ya RDC yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Gracia Yamba Kazadi, iy’u Burundi ihagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro.

Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, byasobanuye ko muri uyu mwiherero hari kuganirirwamo ibibazo bikomeye bibangamiye ukwishyira hamwe kw’ibihugu bigize uyu muryango.

Nduva yagaragaje ko uyu mwiherero ari urubuga rwo gusasa inzobe, abaminisitiri bagatanga ibitekerezo byatuma amahoro arambye agerwaho, ubufatanye mu mutekano bukongererwa imbaraga, umubano w’ibihugu bigize umuryango na wo ugakomezwa.

Yagize ati “Ndasaba ko dushyira ku ruhande ibidutandukanya, tuganire dusasa inzobe, dukorane kugira ngo dushakire hamwe ibisubizo birambye by’ibibazo bikomeye biri gusubiza inyuma ukwishyira hamwe kw’Akarere kacu.”

Umunyamabanga Mukuru wa EAC kandi yasabye ibihugu bigize uyu muryango gukorera hamwe, bigakomeza ingamba zo kurinda umutekano, bigashyira imbere gukemura amakimbirane n’umuco w’amahoro muri uyu muryango.

Nyuma yo guhura na Minisitiri Shingiro na Gracia Yamba, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko aba baminisitiri bo mu bihugu by’abaturanyi bafite ibitekerezo byubaka. Ati “Nshimiye umuvandimwe Albert Shingiro na mushiki wanjye Gracia Yamba ku bwo kugaragaza ubushake bwo kubaka. ‘Umuntu umwe, icyerekezo kimwe’.”

Minisitiri Shingiro yashyize ku rubuga nkoranyambaga ifoto imugaragaza aganira na Nduhungirehe na Gen (Rtd) Kabarebe, yongeraho ati “Inzira ya dipolomasi ni igikoresho gikomeye cyo gukemura amakimbirane, umwuka mubi n’ukudahuza hagati y’ibihugu.”

Amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC yatumye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi busesa amasezerano yose y’ubufatanye mu by’ubukungu ibihugu byombi byari byaragiranye. Ni mu gihe bwarushinjaga gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, gusa rwahakanye iki kirego.

Leta y’u Burundi na yo yafunze imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda, irushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara. Rwasubije ko nta mutwe cyangwa umuntu urwanya ubutegetsi bw’u Burundi rufasha cyangwa rukorana na we.

Umwuka mubi uri mu mubano w’ibihugu bya EAC wahagurukije Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango akaba na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, muri Gashyantare na Werurwe 2024 abigiriramo uruzinduko rwari rugamije gutega amatwi buri ruhande no gushaka umuti w’iki kibazo.

Minisitiri Shingiro yaganiriye na Nduhungirehe na Gen (Rtd) Kabarebe

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button