Andi Makuru

Ubufaransa: Mu nkubiri z’impinduka, Perezida Macron yanze ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanze ubwegure bwa Minisitiri bw’Intebe, Gabriel Attal, amusaba kuguma mu nshingano by’agateganyo kugira ngo igihugu kidahungabana.

Attal yaraye atangaje ko ashyikiriza Perezida Macron ubwegure mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, nyuma y’aho ihuriro NFP (Nouveau Front Populaire) ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryegukanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’amatora y’abagize Inteko cyabaye kuri uyu wa 7 Nyakanga, mu myanya 577 y’abagize uru rwego NFP yabonyemo 182, Ensemble y’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi igira 168, naho ishyaka Rassemblement National ribonamo 143.

Kutabona imyanya myinshi mu Nteko kwa Ensemble kwahaye NFP amahirwe yo kuba yakwishyiriraho Minisitiri w’Intebe. Abanyapolitiki barimo Jean-Luc Mélenchon bashyigikiye ko Attal yegura, kandi na we yari yabyemeye.

Hari abagaragaza ko kwegura kwa Attal mu gihe u Bufaransa bwitegura kwakira imikino ya Olympique kuva mu mpera za Nyakanga 2024, bishobora kugira ingaruka ku migendekere yaryo, bakifuza ko yakabaye ategereza ikarangira.

igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button