Nta gahunda yo gusubiza amafaranga yatanzwe na UK- umuvugizi wa guverinoma Mukuralinda
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yashimangiye ko u Rwanda rutazasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye muri gahunda yo kohereza abimukira binjira muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.
Iyi gahunda ishingiye ku masezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira no mu iterambere ry’ubukungu yashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023.
Urwego rushinzwe ubugenzuzi mu Bwongereza rwagaragaje ko u Rwanda rwahawe miliyoni 270 z’amapawundi kugeza mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Nyuma y’aho ishyaka ry’Abakozi (Labour) ritsinze amatora y’abadepite tariki ya 4 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Intebe mushya, Sir Keir Starmer, yatangaje ko guverinoma nshya itazohereza abimukira mu Rwanda.
Yagize ati “Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yarapfuye ndetse yarashyinguwe.” Ni amagambo yashimangiye kuko na mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe yarwanyaga iyi gahunda yashyigikiwe na bagenzi be batatu bamubanjirije mu nshingano.
Mukuralinda, mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’Igihugu, yashimangiye ingingo iri muri aya masezerano, ahamya ko u Rwanda rutazasubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza. Ati “Amasezerano ntabwo yigeze ateganya ko amafaranga azasubizwa.”
Umuvugizi wa guverinoma wungirije kandi yavuze ko u Bwongereza butari kwishyuza amafaranga bwatanze, kuko u Rwanda rutigeze rwica ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye. Ati “Barishyuza bahereye hehe ko ntabyo amasezerano ateganya? Barishyuza se ni inguzanyo batanze? Hari ingingo n’imwe u Rwanda rwigeze rwica?”
Mukuralinda yasobanuye ko guverinoma y’u Bwongereza ari yo yisabiye u Rwanda kugirana na rwo aya masezerano, bityo ko mu gihe ari yo yifatiye icyemezo cyo kuyahagarika, ntacyo ishobora kubaza iki gihugu cyari kwakira abimukira.
Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangarije BBC ko hari amafaranga yari yarabikiwe gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda atari yagakoreshejwe, guverinoma nshya ikaba iteganya kuyifashisha mu bikorwa by’urwego rushya rushinzwe umutekano wo ku mipaka.
Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere, Yvette Cooper, yasobanuye ko nyuma y’isuzuma ry’amafaranga yari yaragenewe iyi gahunda yaba atarakoreshwa, guverinoma izageza mu Nteko Ishinga Amategeko umushinga wo kuyakoresha muri uru rwego.
Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024 yatangaje ko iki gihugu cyiteguye gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye Isi birimo iby’impunzi n’abimukira bakizamo.
Igihe