Abarepubulikani bemeje Donald Trump nk’umukandida wabo mu matora ya perezida
Nyuma y’iminsi ibiri arashwe ku gutwi kw’iburyo ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza guhagarira ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora ya Perezida muri Amerika, Donald Trump yamaze kwemezwa burundu nk’umukandida w’iri shyaka.
Donald Trump w’imyaka 78 y’amavuko yemerejwe mu nama ku rwego rw’igihugu y’Aba-Républicais yabaye ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 nyuma yo kugira ubwiganze bw’amajwi mu barwanshyaka baryo.
Nyuma yo kwemezwa burundu nk’uzahagarira iri shyaka, Trump yahise atangaza James David Vance usanzwe ari Umusanateri uhagrariye Leta ya Ohio nk’uzamubera Visi Perezida bagiye no gukomezanya ibikorwa byo kwiyamamaza.
Donald Trump yanditse amateka yo kuba umukandida wemejwe inshuro eshatu zikurikiranya n’ishyaka ry’Aba-Républicais ngo arihagararire mu matora ya perezida. Izo nshuro ni iyo mu 2016 ubwo yatorwaga bwa mbere, mu 2020 atsindwa na Joe Biden ndetse no kuri iyi inshuro bagiye kongera guhatanira gusubira muri Perezidansi ya Amerika.
CNN yanditse ko Visi Perezida mushya wa Trump asobanuye ibyo azashyira imbere naramuka atowe. Uyu musenateri James David Vance asanzwe ari umwe mu ba-Républicais bashyigikye Trump ndetse bahuriye ku kuba badashyigikiye politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu Musenateri yumvikanye yamagana Amerika n’u Burayi ku nkunga bari bakomeje gutera Ukraine mu ntambara aho by’umwihariko yavuze ko igihugu cye gikwiye gushaka uko intambara ihagarara aho gukomeza kuyitera inkunga.
Icyo gihe Perezida Vlodymir Zelensky wa Ukraine yumvikanye anenga cyane Senateri Vance, avuga ko uyu yirengagije abasivile iyo ntambara yari ikomeje guhitana ndetse n’abo yashoboraga gukomeza guhitana hatabayeho iyo nkunga ya Amerika.
Abasesenguzi muri politike ya Amerika, bavuga ko nyuma y’uko Donald Trump agerageje arashwe icyizere cye cyo gutsinda amatora cyahise kizamuka cyane ndetse ko asa n’uwamaze kuyatsinda bitewe n’uko ubwo yaraswagaho amasasu akamuhusha byamugaragaje nk’intwari.
Ni mu gihe mu ishyaka ry’Aba-Démocrates na bo bamaze kwemeza Joe Biden burundu nk’uzarihagararira mu matora ya Perezida, ariko ugushidikanya ku bushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora bitewe n’izabukuru na ko kukaba gukomeje kwiyongera.
Byamaze gutangazwa kandi ko Senateri JD Vance azahurira mu kiganiro mpaka na Kamala Harris na we uri kwiyamamazanya na Joe Biden ku kongera kumubera Visi perezida.