Andi Makuru

Amatora-Rwanda: Hatowe abadepite 27 bahagarariye ibyiciro byihariye

Nyuma y’amatora rusange yabaye kuri uyu wa mbere, mu gihugu cyose, uyu munsi wa kabiri wari wahariwe amatora y’abadepite 27 bahagarariye ibyiciro byihariye.

Aba bagomba kwiyongera ku bandi 53 bazava mu matora rusange bityo inteko igizwe n’abadepite 80 ikaba yuzuye.

Biteganijwe ko kuri uyu mugoroba hatangazwa by’agateganyo abatsindiye intebe mu nteko ishingamategeko mbere y’uko batangazwa ku buryo budakuka ku itariki ya 27 z’uku kwezi.

Hagati aho Komisiyo y’amatora yaraye itangaje by’agateganyo imibare igaragaza ko Paul Kagame ari we uzakomeza kuyobora igihugu kuko yanikiye abandi n’amajwi agera kuri 99%.

Ku biro by’akarere ka Rubavu ni ho abahagarariye ababana ubumuga bahakomoka bahuriye ngo batore umudepite umwe uzabahagararira mu nteko ishingamategeko.

Ni na ko byagenze no mu tundi turere twose kuko uyu mudepite umwe agomba gusarura amajwi mu gihugu cyose.

Ni amatora yamaze igihe gitoya cyane kuko n’abatora barengaga gato umubare wa 20.

Kuri buri biro by’itora haboneka abahagarariye komisiyo y’amatora

Kimwe nk’uko byagenze mu matora yo kuri uyu wa mbere, ku cyicaro cy’akarere ka Rubavu hari itsinda ry’abakozi ba Komisiyo y’amatora ndetse n’indorerezi byagaragaraga zoherejwe n’imiryango itagengwa na Leta y’imbere mu gihugu.

Nubwo umudepite utorwa ari umwe ibibazo bimutegereje byo ni byinshi.

Uwitwa TUYISHIME Innocent wo mu mujyi wa Rubavu wari mu nteko itora hari ibyo yifuza ku mudepite ugomba kubahagararira.

“Nifuza ko yatuvuganira insimburangingo zikajya zitangwa kuri mutuel kandi zigashyirwa ku bitaro by’uturere. Hari igihe umuntu akenera insimburangingo bigasaba kumujyana ku bitaro bya Gatagara kandi nta bushobozi afite.”

Aloys CYIZA wo mu murenge wa Bugeshi na we twahuye amaze gutora ambwira icyo ategereje ku mushingamategeko wabo.

Ati: “Abaturanyi baracyatwita amazina adutesha agaciro:Mama Kiragi,Maman Gacumba .Dukorerwe ubuvugizi hagaragazwa ibitagomba kuvugwa”

Uyu munsi kandi hagomba kurara hamenyekanye abadepite 24 bahagarariye abagore mu rwego rwo kubahiriza ihame rya 30%, aba bagatorwa n’abagize inteko zibahagarariye mu nzego z’ibanze.

Kuri Kaminuza yigenga ya Kigali ishami ryayo rya Rubavu hari hashyizwe ibiro by’itora. Madame Xaverine UGIRIWABO wari mu nteko itora, nawe aravuga ko umugore uzashobora gutorwa yavuganira abadamu bakiri hasi, badafite icyo bakora na bo bakazamurwa. Ati: “Nko mu bucuruzi bagafasha umugore kubona inguzanyo mu bigo by’imali bitamugoye’’

Abandi bagomba kwemezwa mu matora y’uyu munsi ni abadepite babiri bahagarariye urubyiruko.

Baba aba badepite babiri cyangwa se abatowe mu bundi buryo, urubyiruko ruvuga ko icyifuzo cya mbere ari ukubonerwa akazi dore ko ari rwo rugize igice kinini kandi rufite n’imbaraga zo gukora ariko benshi bakaba bataka ibura ry’akazi.

Iki kibaye icyiciro cya nyuma cy’amatora nyuma y’ayabaye ku munsi w’ejo mu buryo bwa rusange ndetse n’ayabaye mu mpera z’icyumweru yo yitabiriwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button