Andi Makuru

FPR yihariye 62% mu matora y’abadepite mu majwi amaze kubarurwa

Akanama k’amatora mu Rwanda katangaje iby’ibanze byavuye mu matora y’abadepite 53, bigaragaza ko ishyaka FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka bafatanyije baje imbere n’amajwi 62,6%.

FPR-Inkotanyi yafatanyije n’amashyaka atanu, ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR.

Abo badepite 53 ni abatowe babangikanye n’amatora ya perezida yabaye ku wa mbere mu gihugu no ku cyumweru ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Ishyaka PL ni ryo ryaje ku mwanya wa kabiri muri ibi byatangajwe by’ibanze, rigira amajwi 10.9%, naho ishyaka PSD riza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 9.4%.

Ku mwanya wa kane, ishyaka PDI ryagize amajwi 5.8%, rikurikirwa na Democratic Green Party n’amajwi 5.3%, naho ishyaka PS Imberakuri – uruhande rwaryo rwemewe n’ubutegetsi – ryabonye amajwi 5.2%.

Janvier Nsengiyumva, umukandida umwe wiyamamaje ku giti cye ku mwanya wa depite, ni we wa nyuma na 0.5%.

Ibyavuye mu matora yabaye ku wa kabiri y’abadepite 27 bo guhagararira ibyiciro byihariye byo ntibiratangazwa.

Abo muri ibyo byiciro barimo abagore 24 – bangana na 30% by’abadepite bose hamwe 80 bagize inteko ishingamategeko, abadepite babiri bahagarariye urubyiruko, na depite umwe uhagarariye ababana n’ubumuga.

Nubwo ku mwanya wa perezida amashyaka nka PL, PDI na PSD yashyigikiye umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, mu matora y’abadepite yari yamamaje abadepite bayo.

Ibi byatangajwe by’ibanze bigaragaza ko FPR iza imbere mu kugira abadepite benshi, bikurikiye iby’ibanze byatangajwe mu ijoro ryo ku wa mbere byo mu matora ya perezida, bigaragaza ko na ho umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi ari imbere n’amajwi 99%.

Ibyavuye mu matora y’abadepite na ya perezida bya burundu biteganyijwe gutangazwa mu mpera y’uku kwezi kwa Nyakanga (7).

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button