Andi Makuru

Gicumbi: Inzoga yitwa NESHA yahitanye umusore wari wategewe kunywa amacupa 11

Umusore w’imyaka 25 biracyekwa ko yishwe n’ inzoga yitwa Nesha bari bamutegeye, nyuma bakamusanga iruhande rw’urusengero yapfuye.

Nemeyimana Phocas w’imyaka 25 yasanzwe ku muhanda hafi y’ urusengero yapfuye, bicyekwa ko yishwe n’ inzoga yaraye anyweye yitwa Nesha bari bamutegeye akananirwa kuzinywa ngo azimare.

Gutegera nyakwigendera izo nzoga byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024 mu murenge wa Cyumba, akagari ka Muhambo mu mudugudu wa Rugerero.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyakwigwendera yari ari mu kabari banyweragamo, hanyuma mugenzi we w’ imyaka 24 akamutegera kunywa amacupa 13 y’inzoga yitwa Nesha.

Yanyweye amacupa 11 y’iyo nzoga, atangira gucika intege aribwo yasohotse atashye, nyuma bamusanga ku muhanda iruhande rw’urusengero yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yavuze ko o abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nemeyimana batawe muri yombi.

Ati “Harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekanye icyamwishe, hafashwe abantu babiri bacyekwaho kuba nyirabayazana w’urupfu rwa nyakwigendera bashyikirijwe RIB sitasiyo ya Byumba”.

SP Mwiseneza yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu kintu babona gishobora gushyira ubuzima bw’ umuturage mu kaga.

Umurambo wa nyakwigwendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button