Macron yavuze imyato Kagame kubera ibikorwaremezo bya Sport yubatse.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasabye ko ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo n’ibyo muri Afurika bifashwa mu guteza imbere ibikorwaremezo byakira ibikorwa binini by’imikino n’imyidagaduro, ataga urugero kuri Perezida Kagame wabishoboye.
Ibi ni bimwe mu byo Emmanuel Macron yagarutseho mu Nama igamije Iterambere Rirambye muri Siporo yabereye i Louvre kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024.
Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwabashije kuzuza igikorwa remezo cy’indashyikirwa muri Afurika aricyo BK Arena, gikangura amahanga yose yifuza gutegura amarushanwa ndetse n’ibitaramo mu Rwanda.
Nyuma y’igihe gito kandi hafunguwe Stade Amahoro iri mu bibuga bya mbere muri Afurika no ku Isi bigezweho bishobora kwakira imikino ikomeye ndetse n’ibindi bikorwa binini cyane ko ishobora kujyamo abagera ku bihumbi 45.
Aha ni ho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yahereye atanga urugero kuri Perezida Kagame, avuga ko muri iyi myaka ishize yagiye abikoraho mu buryo bushimishije cyane ko bombi babashije kurebera hamwe umukino wa Basketball muri BK Arena.
Yagize ati “Tugomba gukora cyane kurushaho, twihuse ni rwo rufunguzo. Icyo gihe kandi tugomba gufasha Abanyafurika, Abanya-Pacific ndetse n’abo muri Amerika y’Epfo kugira ngo iyo migabane yakire ibikorwa bikomeye.”
“Ibyo ni byo Perezida Kagame yakoze mu buryo bw’akataraboneka mu myaka ishize. Narabibonye ubwo njye na we twareberaga umukino wa Basketball turi hamwe.”
Umukuru w’u Bufaransa yasabye umuryango mpuzamahanga gushyigikira no gutera inkunga ibihugu byakira amarushanwa atandukanye kugira ngo intego zemejwe zigerweho.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike, bizabera ku Mugezi wa Seine ku wa Gatanu.
Mu 2021, ni bwo Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bakurikiye umukino wa ¼ cya Basketball Africa League (BAL) aho Patriots BBC yo mu Rwanda yasezereye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique.
Igihe