Andi Makuru

Ibibazo by’ingutu mu kwishyuza abigiye ku nguzanyo za Leta.

Banki y’u Rwanda y’Amajyambere, BRD, yatangaje ko kuva mu 2016 kugeza mu 2023 yari imaze gutanga amafaranga ya buruse n’inguzanyo y’asaga miliyari 306 Frw ku biga mu mashuri makuru na kaminuza basaga ibihumbi 96.

Kuva mu 1980 ni bwo leta y’u Rwanda yatangiye gutanga inguzanyo yo kwiga, mu 2016 BRD ihabwa inshingano zo gukomeza gutanga inguzanyo no kwishyuza abari bakirimo umwenda wa miliyari 70.9 Frw bazihawe mbere. Aya iyo uyateranyije n’ayo BRD imaze gutanga usanga hamaze gutangwa inguzanyo ya 376,900,000,000Frw

Kuva BRD yahabwa izi nshingano imaze kugaruza asaga miliyari 31 Frw.

Hari abigiye kuri iyi nguzanyo bagaragaza ko mu gihe cyo kwishyuzwa bagiye basabwa kwishyura amafaranga y’umurengera ugereranyije n’ayo bagombaga kwishyura.

Hari n’abamaze kwishyura ariko bagakomeza kwibona ku rutonde rw’abakirimo umwenda ndetse abafite akazi bagakomeza gukatwa amafaranga ku mishahara, hakaba n’abibonye ku rutonde rw’abishyuzwa batarasabye iyi nguzanyo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe inguzanyo na buruse zihabwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza muri BRD, Wilson Rurangwa, yabwiye IGIHE ko mu bugenzuzi bakoze byagaragaye ko hari abakoresha bakata imishahara y’abakozi bigiye ku nguzanyo ya Leta, ayo mafaranga bakayirira ntibayageze muri BRD.

Ati ‘‘Barahari. Ugakata umukozi kubera ko bakugaragarije ko yigiye ku nguzanyo ya leta, amafaranga aho kuyaha BRD ukayagumana. Ukwezi kwa mbere, ukwa kabiri, ukwa gatatu, ukwa Kane, hari abo twabonye rwose bimeze gutyo.’’

Rurangwa yavuze ko ku bakigaragara ku rutonde kandi baramaze kwishyura hari ubwo hashobora kubamo kwibeshya ku buryo bakwiye kugana BRD, bagasubizwa amafaranga yabo mu gihe inyandiko zagaragaza ko bishyuye menshi.

Yahamije ko hari ibigo bikata abakozi amafaranga ku mishahara y’abakozi bigiye ku nguzanyo ya Leta ariko ntibiyamenyekanishe kuri BRD, ngo binatange ibisobanuro bijyanye n’uwishyura. Ibi bituma akomeza kubarwaho umwenda nyamara amafaranga ye yarageze kuri konti za BRD.

Rurangwa ati ‘‘BRD ntabwo izamenya ngo ‘Ese ko mbona amafaranga yageze kuri konti yishyuriraga nde?’ Ni yo mpamvu itegeko riteganya ko igihe cyose umukoresha akase abakozi amafaranga y’iriya nguzanyo amenyekanisha ubwishyu yakoze kuri BRD.’’

Ubugenzuzi BRD yakoze mu bigo 28 bikomeye bikorera mu Rwanda, bwagaragaje ko byose bitujuje amabwiriza agenderwaho mu kwishyuza ababikorera bigiye ku nguzanyo ya leta, bikaba intandaro y’amakosa agaragara muri iyo gahunda.

Umuzi w’iki kibazo ni uwuhe?

Kuva inguzanyo yo kwiga itangira gutangwa mu 1980 yatangwaga na Minisiteri y’Uburezi, bigenda bihunduka kugeza ubwo mu 2008 izo nshingano zimuriwe mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe gutanga inguzanyo (SFAR).

Mu 2013 hamaze guhuzwa ibigo byari biri muri Minisiteri hagasigara Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), SFAR yinjijwemo nk’ishami rishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri.

Mu bafite ibibazo byo kwishyuzwa amafaranga menshi harimo n’abahawe inguzanyo mu myaka isaga 20 ishize, barimo n’abo BRD itigeze ihabwa ibimenyetso by’uburyo bishyuye iyo nguzanyo kuko byakozwe n’ibindi bigo ntibitange raporo.

BRD ihamya ko igenda inyura mu bigo bitandukanye isaba raporo y’uburyo bagiye bishyurira abahakoze mu myaka yashize kugira ngo amakuru ahuzwe, abakibarwaho imyenda bayihanagurweho.

Wilson Rurangwa kandi agira inama abasabye n’abasaba inguzanyo muri BRD gufunguza konti muri BRD Minuza, kugira ngo babashe kujya bakurikirana amakuru yerekeye amafaranga abakoresha babo babakata ku mushahara niba agera muri BRD, kuko bagenda babona impinduka hakurikijwe igikorwa cyakozwe.

Rurangwa yatangaje ko iyo basanze umuntu wigiye ku nguzanyo ya leta yarakaswe amafaranga menshi mu gihe cyo kwishyuzwa ayasubizwa. Magingo miliyoni 300 Frw zimaze gusubizwa abakaswe amafaranga menshi.

Ati ‘‘Iyo bigaragaye ko umuntu yarengeje amafaranga ye, rwose turayamusubiza. Tumaze gusubiza amafaranga atari munsi ya miliyoni 300 Frw, dusubiza abantu bagiye barenza kwishyura.’’

BRD isobanura ko abafite ikibazo ku buryo bishyuzwa inguzanyo yo kwiga bahawe na BRD, bashobora no gusaba ibisobanuro n’ubundi bufasha bwisumbuyeho muri BRD bahamagaye kuri 3288.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button