Andi Makuru

U Rwanda na DR Congo byemeranyijwe agahenge

Mu nama ya mbere yahuje ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda bashya, bemeranyije agahenge “hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa DRC” kazatangira ku cyumweru tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa Kanama.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola ku wa kabiri hagati ya Thérèse Kayikwamba Wagner ku ruhande rwa Congo na Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda, bahujwe na mugenzi wabo Tete Antonio wa Angola.

Mu matangazo yasohowe na ministeri z’impande zombi, u Rwanda na DR Congo, bavuze ko ako gahenge kazagenzurwa n’urwego ruhuriweko rw’ubugenzuzi ku bibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na DR Congo.

U Rwanda ruvuga ko “rukomeje ubushake bwo kugera ku mahoro arambye mu karere mu gukemura impamvu muzi z’aya makimbirane”.

DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ndetse Perezida Félix Tshisekedi yakomeje kuvuga ko atazaganira na M23, avuga ko u Rwanda ari rwo ruyiri inyuma.

U Rwanda ruhakana gufasha M23, gusa mbere rwagiye rusabwa gutegeka M23 guhagarika imirwano no kubahiriza agahenge, bigakorwa.

Aka gahenge kemeranyijwe na DR Congo n’u Rwanda mu gihe agahenge k’ibyumweru bibiri kategetswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’uku kwezi kari kararangiye, ndetse hamaze iminsi havugwa imirwano mu bice by’intara ya Kivu ya Ruguru.

Ntihatangajwe igihe agahenge gashya kemeranyijwe kizamara.

Inzira y’ibiganiro ya Luanda imaze imyaka igerageza gukemura ikibazo cy’amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo, ariko amakimbirane arakomeje.

Inzira y’ibiganiro ya Nairobi, ikuriwe na Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida wa Kenya, isa n’iyagenze buhoro kuva umutwe w’ingabo z’ibihugu by’akarere ka Afurika y’iburasirazuba – wari uyobowe na Kenya – wanengwa na Kinshasa, ntiwongererwe amasezerano, ingabo zigataha.

Inzira ya Luanda ni yo ikomeje kugerageza gushaka umuti, iciye mu guhuza abategetsi ba DR Congo n’u Rwanda.

Ibihugu by’iburengerazuba n’inzobere zahawe akazi na ONU bavuga ko u Rwanda rufite ingabo n’ibikoresho muri DR Congo zifasha umutwe wa M23. U Rwanda ruvuga ko nta bimenyetso bifatika byemeza ibyo.

Mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu, Perezida João Lourenço wa Angola yatangaje ko hari ibiganiro birimo kuba kugira ngo “vuba cyane” habeho guhura hagati ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button