Andi Makuru

Minisitiri w’Intebe n’Abadepite bashya 80 barahiye

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, hamwe n’Abadepite 80 bashya binjiye muri manda ya Gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ni umuhango wabereye ku Kimihurura mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ahari hateraniye abanyacyubahiro batandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente warahiye, kuri uyu wa Kabiri nibwo yongeye kugirirwa icyizere na Perezida Kagame, nyuma y’imyaka irindwi ari kuri uwo mwanya.

Biteganyijwe ko mu minsi itarenze 15 Dr Ngirente na we aba yashyizeho abagize Guverinoma, bakarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika. Abikora amaze kugisha inama Perezida wa Repubulika.

Abadepite barahiye ni abaherutse gutorwa mu matora rusange yabaye muri Nyakanga, barimo Abadepite barahira barimo 37 ba FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafatanyije, batanu ba PL, batanu ba PSD, babiri ba PDI, babiri ba Green Party na babiri ba PS Imberakuri na 27 bo mu byiciro byihariye.

Mu badepite barahiye harimo abagabo 29 n’abagore 51. Minisitiri w’Intebe yaherukaga kurahira tariki 30 Nyakanga 2017. Ni mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, baherukaga kurahira tariki 19 Nzeri 2018.

Dr NGIRENTE Edouard yarahiriye gukomeza inshingano nka Minisitiri w’Intebe w’U Rwanda
Abadepite 80 baherutse gutorwa barahiriye inshingano zabo

igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button