Andi Makuru

Perezida Kagame yasabye abarahiriye inshingano kuzireka hakiri kare niba batazishoboye.

Perezida Kagame Paul yabwiye abayobozi barahiriye kwinjira muri Guverinoma nshya ko aho kugira ngo umuntu yemere inshingano ntazikore neza, yagira “ubutwari” akavuga ko atazishaka cyangwa atazishoboye n’ubwo yaba yaramaze kuzirahirira.

Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi barahiye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, ko bakwiye kwinjira mu nshingano bafite ubushake bwo kuzubahiriza, avuga ko uwakumva adashoboye inshingano yabivuga kare, akazivamo.

Ati “Nahoze mvuga abahindurirwa imirimo, abirukanwa, abagaruka mu mirimo runaka, ariko burya hari n’ikindi, mwabaye intwari, muri mwe abagore n’abagabo, hakagira nk’uvuga, bagiye kugushyira ku murimo ukavuga uti urabizi, uyu murimo sinywushaka cyangwa sinywushoboye, nimundeke njye nigire mu bindi,”

“Cyangwa se wabigiyemo wabyemeye waje warahiye nk’uku, nibigera hagati ukabona ntubishaka, baragukoresha ibyo udashaka gukora cyangwa ibyo utumva, cyangwa warabyumvaga ariko ugeze aho umutwe wawe urahinduka uravuga uti sinkibishaka gukorera igihugu cyangwa gukora […] uba ubaye intwari.”

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kugira ubushake bwo gukora no kugera ku bintu vuba, ibidashoboka ntibibuze ibishoboka gukorwa kandi vuba.

Ati “Kwihutisha ibintu utabyangije birashoboka kandi ni ko bikwiye kuba bigenda, cyangwa se umuntu akaba yajya iruhande [yakwegura], ndetse bimuturutseho. Wowe abantu baguhaye icyizere, niba wumva utagikeneye cyangwa udashoboye ibijyana na cyo, urabivuga.”

Perezida Kagame kandi yibukije abayobozi ko n’ubwo bari mu nshingano ariko bakwiye no kwita ku buzima bwabo, ati “Munamenye no kwireberera mu buzima, mukwiye kugira ubuzima bwiza: kurya neza, gukora imyitozo, Kunywaless […] iyo bigenze neza n’igihugu ni uko kimera bikigendekera neza.”

Yavuze ko ibyo byanafasha mu gutuma umusaruro mu kazi wiyongera.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kintu cyo guhora mu nama ku bayobozi, abagira inama yo gukora inama ziri ngombwa, ndetse bakagena igihe ntarengwa iyo nama iri bumare, imyanzuro igafatwa, bikava mu nzira.

Yavuze ko bipfira no mu mitegurire, aho usanga hari ibiba bikadindiza ibikorwa, nko kwita bidasanzwe ku bitwa ba “VVIP”, bigatwara umwanya utari ngombwa.

Ati “Hari byinshi dushobora kugeraho, ibintu bimwe byoroshye tubikoze uko bikwiye ntitubiremereze, natwe ubwacu turimo.”

Ibi ni bimwe mubyo yatangarije mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere ku wa 19 Kanama 2024, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Guverinoma nshya yatangajwe ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024, igaragaramo abaminisitiri bashya batatu, barimo uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi na Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema. Abandi bari basanzwe muri Minisiteri bongeye guhabwa kuyobora.

Abaminisitiri bashyizweho ni:

1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
2. Inès Mpambara, Minisitiri muri Primature
3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
n’Ubutwererane
5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo
7. Madamu Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango
8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu
9. Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu
10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’lbikorwa Remezo
11. Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo
12. Bwana Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Uburezi
13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
14. Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima
16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
18. Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Ibidukikije
19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’lbikorwa by’Ubutabazi
20. Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo
21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Abanyamabanga ba Leta bashya

1. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere

2. Richard Tusabe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
3. Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

4. Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
5. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
6. Claudette Irere, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
7. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima
8. Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo
9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Uretse abo kandi Perezida Kagame yakiriye indahiro y’Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) , Dr Doris Uwicyeza Picard wasimbuye Dr Usta Kayitesi.

Guverinoma nshya yashyizweho nyuma y’iminsi ibiri Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente na we wari usubijwe kuri uwo mwanya arahiye ku wa 14 Kanama 2024.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Back to top button