Andi Makuru

Prof. Rugege arasaba kaminuza zigisha amategeko gushyira ingufu mu masomo y’ubuhuza

Prof. Sam Rugege wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ubu akaba ari Perezida wa Komite Ngishwanama y’Ubuhuza, yasabye kaminuza zigisha amategeko gushyira imbaraga mu masomo y’ubuhuza.

Urwego rw’ubucamanza rugaragaza ko dosiye inkiko zakira kugira ngo ziziburanishe ziyongera umwaka ku wundi. Ibi bigira ingaruka zo kuba izi dosiye zarenga ubushobozi bwazo, zikaba zaziburanisha bitinze ugereranyije n’igihe kigenwe.

Ubwinshi bwa dosiye ntabwo bugira ingaruka ku bacamanza gusa, kuko bunatuma ba nyirazo bamara igihe kinini mu nkiko, bikagira ingaruka no ku bukungu bwabo kuko “igihe ni amafaranga”.

Ku magororero, ibi biyagiraho ingaruka bidasize abayafungiwemo, kuko iki ni kimwe mu bikomeye bitera ubucucike, nk’uko byagaragajwe n’inzego zitandukanye zirimo Sena na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Mu rwego rwo kugabanya uburemere bw’iki kibazo, guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’ubuhuza, ADR (Alternative Dispute Resolution) ndetse n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea bargaining).

Urwego rw’ubucamanza rugaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 dosiye zakemuwe binyuze mu nzira z’ubuhuza ari 2.545, zirimo inini 38 zakemuwe mu byumweru bitatu, zashoboraga kumara imyaka igera kuri itanu mu nkiko.

Uru rwego rwasobanuye ko ubu buhuza bwagizwemo uruhare n’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abahuza bigenga bemewe n’amategeko, hagamijwe kwihutisha imanza, kugabanya ibirarane mu nkiko no kunga ubumwe bw’abafitanye amakimbirane.

Abo mu nzego zigize urunana rw’ubutabera (ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’ubucamanza) bemeranya ko uburyo bwiza bwo kugabanya dosiye zirangirira mu nkiko ari ugukemura amakimbirane binyuze mu buhuza, kandi ko bufasha buri ruhande kunyurwa n’umwanzuro uba wafashwe.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, agaragaza ko ubu buryo bwakunganirwa na ‘plea bargaining’ nk’ubundi buryo bwakemuye imanza 13,000 mu 90,000 kuva mu mwaka w’ubucamanza ushize.

Ku wa 28 Kanama 2024, mu Rwanda hafunguwe ikigo cya mbere kizajya gitangirwamo serivisi za ADR, giherereye i Nyamirambo. Inshingano ya mbere gifite ni uguhuza abafitanye amakimbirane, ariko kizajya gitanga amahugurwa yo guhuza abantu.

Mu mahugurwa azatangwa harimo ay’ibanze azahabwa by’umwihariko abayobozi mu nzego z’ibanze ubusanzwe baba bari hafi y’abaturage bagirana amakimbirane, abo muri sosiyete sivile, abanyamadini n’amatorero n’abandi bafite aho bahurira no gukemura amakimbirane.

Ubusanzwe kaminuza zigisha amategeko ni zo zibyara abanyamategeko barimo abunganizi mu mategeko (avocats), abashinjacyaha n’abacamanza. Prof Rugege abona mu masomo zitanga, zikwiye kongera imbaraga mu y’ubuhuza.

Yagize ati “Turashishikariza kaminuza ko zakongera imbaraga mu masomo yo gukemura amakimbirane. Ni ikintu cy’ingenzi mu gutegurira abanyamategeko b’ahazaza kuba bashobora kugira uruhare mu buhuza no gushishikariza abakiriya babo kunyura inzira y’ubuhuza.”

Prof. Rugege yagaragaje ko impamvu amasomo y’ubuhuza akwiye kongererwa imbaraga muri kaminuza, ari uko bamwe mu banyamategeko bumva ko kuba dosiye y’ababuranyi yamara igihe mu nkiko ari byo bibinjiriza amafaranga menshi.

Ati “Kubera ko nk’uko mubizi, abavoka, abanyamategeko, bagerageza kwirinda ubuhuza, bagahitamo kugana ubutabera. Kubera ko bibaha amahirwe yo kwinjiza igihe kirekire iyo bajurira bava mu rukiko bajya mu rundi. Binjiza amafaranga.”

Dosiye zikemurwa binyuze mu buhuza ziyongera umwaka ku wundi. Mu mwaka wa 2021/2023 dosiye zakemuwe zari 743, mu 2022/2023 zigera ku 1.221, 2023/2024 hakemurwa 2.545. Prof Rugege yagaragaje ko ari intambwe ikomeye ituruka ku bufatanye bw’inzego z’ubutabera, yizeza ko umubare uzakomeza kuzamuka.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button